Kigali

Serena Williams yatangaje ko agiye guhagarika gukina Tennis

Yanditswe na: Umutesiwase Raudwa
Taliki:11/08/2022 13:06
0


Serena Williams ni umugore wamenyekanye cyane mu mukino wa Tennis n’abantu badakurikirana siporo usanga bamuzi. Yagaragaye kuri bimwe mu binyamakuru by’imideri bizwi cyane kijyaho ibyamamare byinshi, ‘Vogue’ akaba ari naho yatangarije ko agiye gusezera mu mukino yakinaga wa Tennis.



“Ntabwo nigeze nkunda ijambo ikiruhuko cy’izabukuru, ijambo ryiza nabivugamo ni impinduka zijyanye n’iterambere. Ndi aha kugira mbabwire ko ngiye gukora impinduka mva muri Tennis njya mu bindi bimfitiye akamaro”. Williams uzuzuza imyaka 41 mu kwezi gutaha, intsinzi ye muri Tennis ikaba ihagaze agera kuri milliyoni 94 z’amadorali.

Uyu mugore yamaze kubaka izina ko ari umwe mu bakinnyi b’abahanga by’igihe cyose. Mu gihe yari ari gutanga amakuru inkuru ye kuri Vogue, yasubije ko bamwe bavuga ko atari ku rwego rwo hejuru kuko atatsinze amarushanwa y’ingenzi abarizwamo ibihugu bine ari byo Australia, France, Britain na USA bita ‘Grand slam’ mu mukino wa Tennis. Yababwiye ati: “Naba mbeshye mvuze ko ntashaka kubigeraho”.

Yavuze ko azava muri Tennis ari uko amaze gukina imikino ya ‘U.S.open‘ izaba mu mpera z'uku kwezi kwa Kanama ikageza muri Nzeri aho ashobora gutsindira ‘Grand slam record’. “Sinzi niba nzabasha gutsinda New York ako nzagerageza”. Ni ko Williams yavuze.

Ubu ari gukorana n’abaterankunga nka Nike, Away, Beats, Gucci, Bumble, Gatorade, Lincoln, Michelob n’izindi nyinshi.

Ikigo kizwi cyane Nike gisanzwe gikorana na Williams cyavuze ngo “Serena Williams ni igisobanuro cyiza cy’intsinzi, umurage we muri siporo wafashije benshi kandi twiteguye gukomeza gukorana nawe kandi turamushima ku byo yakoze n’ibyo azakora”.

Serena Williams yibanze ku muryango we mu gihe yabivugaga, avuga ku mukobwa we w’imyaka 5 ushaka murumuna we. Williams washyingiranwe na Alexis Ohanian washinze Reddit - urubuga washyiraho amafoto n'amashusho ukabisangiza abandi mu buryo nk’ubwa Instagram, rukaba rukoreshwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

“Ntabwo nigeze nifuza guhitamo hagati ya Tennis n’umuryango wanjye. Iyo nza kuba ndi umugabo sinari kuba nanditse ibi kuko nari kuba nkiri gukina, umugore wanjye ari we uri gukora akazi ko kubyara akagura umuryango”


Ibi byose Serena Williams yabivuze ubwo yatangaga inkuru muri Vogue, yagaragaye ku gifuniko cyayo cy’imbere ibintu bifatwa nk’agaciro gakomeye 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND