RFL
Kigali

Rubavu: Umuraperi ukiri muto Josskid yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Iminara’ ateguza umuzingo wa mbere-VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:11/08/2022 11:23
0


Josskid ni umwe mu bahanzi bakiri bato mu Karere ka Rubavu ariko bafite intego n’intumbero muri muzika NyaRwanda. Uyu mwana ukiri muto yateguje umuzingo we wa mbere nyuma y’aho ashyiriye hanze indirimbo yise ‘Iminara’ igaragaramo abasore bo muri Bugoyi Gang.



Iminara, ije nyuma y’indirimbo yise ‘Ishaza’ yamwongereye abafana ku rwego rwo hejuru. Uyu musore ukora atekereza ku iterambere rye ry’umuziki yatangaje ko nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo nshya azamurika umuzingo dore ko afite indi ndirimbo zirimo ‘Ishaza yakoranye na Omriih’, ‘Iminsi’ na ‘Technology’ yakoranye na Pacifica na we wo muri Rubavu.

Iyi ndirimbo ‘Iminara’ ya Josskid ni imwe mu zigize Albumu ya mbere uyu musore yatangaje ko azashyira hanze mu mpera za 2022. Josskid yagize ati "Hari imishinga myinshi nari mfite mu 2021 ntabashije kurangiza gusa abakunzi banjye muri 2022 bazabona ibyo bankundira.”

Iyi Album ya mbere ya Josskid izaba iriho indirimbo zirimo izo yakoranye na bamwe mu bahanzi bamaze kubaka izina rikomeye mu ruhando rwa muzika Nyarwanda. Iyi ndirimbo nshya ya Josskid yakozwe mu buryo bw’amajwi na Killie Beatz atunganywa na Kina Beat,amashusho yayo akorwa na Shaffy Ace na Gady Tyler.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IMINARA' YA JOSSKID

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND