Umukobwa uri hagati y’imyaka 20 na 30 yanze impeta y’umukunzi we bamaranye imyaka igera kuri 5 bakundana, bitewe n’uko yayimwambikiye ahantu haciriritse.
Abakobwa benshi baba biteguye ibintu bihambaye mu gihe
abasore bakundana bagiye kubasaba kubana nabo. Umusore umaze igihe kinini abwira
umukobwa ko amukunda, aba yitezweho kumuha urukundo ndetse akarumugaragariza
cyane by’umwihariko mu gihe agiye kumusaba kuzamubera umugore.
Aha nta mahirwe abakobwa benshi bahabwa yo gutumira, ariko baba biteguye ibitangaza bigendanye n’ubushobozi bazi ku basore babo. Umusore
wagaragaye mu mashusho ari kwangwa n’uwo bakundana ahari ntabwo yigeze amenya
umukobwa bakundana ngo amenye ibyo akunda, kugeza ubwo umukobwa amusebereje
mu mbaga y’abantu.
Nk’uko bigaragara mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga
nkoranyambaga, ibi byabereye ahitwa Mc Donald muri San Bernardino muri Amerika
ubwo umukobwa yarimo ahaha , maze umusore akamutungura akajya ku mavi akamusaba
kuzamubera umugore w’ubizima bwe bwose.
Uyu musore yakuyemo impeta yazanye maze aravuga ati
” Mukundwa , ese uzambera umugore?”. Abantu bari bakubise buzuye bose
basaba umugore kuvuga ngo ‘Yego’ nk’uko bisanzwe, maze umukobwa arahindukira
areba umusore aramubaza ati
”Uravugisha
ukuri? Ibi byose bisobanuye iki ? Twakundanye imyaka igera kuri 5 yose,
nta n’ubwo wari bushake ahantu hazima unsabira ibi bintu aho kunzana aha kuri Mc
Donald?”.
TANGA IGITECYEREZO