RFL
Kigali

Afite ijwi ririza abaryumva! Byinshi wamenya ku munyamakuru Leon Cabrita ufite impano itangaje akomora ku mubyeyi we

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:10/08/2022 9:57
2


Impano ni ikintu gitangaje, abahanga basobanura ko impano ari ubwenge rusange cyangwa imbaraga z’imbere mu muntu bikaba n’ubushobozi buba bufitwe n’umuntu. Leon Cabrita yatangiye umwuga wo gutaka abageni, abakoze amasabukuru n’ibindi binyuze mu ijwi rye ryakunzwe na benshi kuva akiri umwana.



Niyomugabo Leonard uzwi nka Leon Cabrita ni umunyamakuru kuri Radio Imanzi. Azwi cyane ku izina rya Leon Cabrita mu bikorwa bitandukanye birimo umwuga w’itangazamakuru n’ibyo avuga ko ari impano yakuye ku mubyeyi we. Uyu musore washimangiye ko afite umurage w’impano yakuye ku mubyeyi we (nyina umubyara), yemeje ko kugeze ubu umaze kumugeza kuri byinshi kandi ko imbere ye ari heza akurikije aho yaturutse.

Umunyamakuru Leon Cabrita yemeza ko impano ari ikintu gikomeye cyo gusigasirwa

Kuva akiri umwana Leon Cabrita yari umuhanga mu gusoma inkuru zisanzwe, inkuru zo mu bitabo no kuvuga imivugo yo ku ishuri kandi akaba uwa mbere. Uyu musore ashimangira ko umubyeyi we umubyara ari we wamwigishije gusoma, kugorora ijwi ndetse amwigisha ko bizamugirira akamaro mu gihe yaba akomeje kubyitoza.

Mu kiganiro na InyaRwanda, yagize ati” Ubusanzwe, ababyeyi ni imbaraga z’ahantu hose, ubu mbayeho neza kubera ko umubyeyi wanjye yabimfashije. Nibeshejeho kugeza ubu kandi mbayeho neza kubera ko ari we mbikesha. Ni kenshi nagiye nkora imirimo itandukanye ariko yose ishingiye kumusingi nahawe na mama”.

Cabrita avuga ko impano ye imaze kumugeza kure ntaho ihuriye n’amashuri yize na cyane ko kuri we ari umwimerere. Yavuze ko kandi akunda gutumirwa cyane mu bitaramo no mu bukwe akavuga incamake z’ubuzima bw’abakorewe ibirori.

Ati“Ubu ntumirwa mu bintu bitandukanye birimo, amasabukuru y’amavuko nkabafasha mu kuvuga inkuru nto y’uwagize ibirori, ntumirwa mu bukwe nkabasha kugaragaza impano yanjye abageni bakarira,.. mu by’ukuri impano yanjye nkomora ku ijwi niyo impa umugati naho nkora kuko hamenyekanye kubera njyewe”.

ESE KUKI CABRITA YIBANDA KU MPANO YE ? NI IRIHE SOMO BYAHA URUBYIRUKO?


Ubusanzwe Leon Cabrita ni Umunyamakuru kuri Radio Imanzi

Mu kiganiro n’uyu musore, yasobanuye ko abantu bose batuye isi bafite impano zabo kandi zifatika, gusa bigatangaza kumva hari umuntu uvuga ngo "njye nta mpano mfite" kandi ari urubyiruko. Ni kenshi uzasanga abantu bshyira imbere impano zabo ndetse zikabaha umusaruro batanga ubuhamya bugahumura amaso n’abandi.

Cabrita yagize ati: “Njye naricaye nsanga impano aricyo cyambere , kugeza ubu aho nkora harazwi nanjye ubwanjye ndazwi kubera ijwi ryanjye n’ubwo ntarageza aho nifuza mu buzima.Iyo ngiye mu bukwe cyangwa ahandi hantu mfite icyo ndi buvuge abantu batwara numero zanjye, ntabwo impano ari uguhinga gusa, ntabwo impano ari ukuririmba gusa burya ikintu cyose ushoboye utaracyize mu ishuri ni impano yawe kandi kugikuza ni inyungu zawe niyo mpamvu nitaye kuyanjye.

Urubyiruko rukwiriye kwiyumva mo ubuhanga rukumva ko rukomeye kandi rukishako impano kuko nibwo ruzabasha gutera imbere nejo hazaza harwo hakaba heza cyane”.


LEON CABRITA AVUGA KO HARI IBYO ACYIGA NDETSE N'IBYO AGIKENEYE KUGERAHO

Ati” Kugeza ubu umuntu ashobora kuza akambaza ngo mbese ibyo wakoze birihe, aha namuha amashusho ariko nka nyuma y’igihe runaka nshobora kuzaba narabuze amashusho nafashe , ndashaka gukora urubuga rwo kuzajya mbishyiraho mbishikeho, kandi nkomeze kwiga nagure imbago ndetse na njye nitezeimbere kandi bizakunda binyuze mu mpano yanjye.

Hari ibikoresho nkeneye byo kujya nkoresha nifata amashusho ndetse n’amajwi, muri make nkeneye iterambere kandi byose bizava mu gukomeza gukora cyane kabone n'ubwo hari ibyo mfite ariko biciriritse”.

Leon Cabrita ni umukozi wa Radiant afasha mu kwamamaza

Ubusanzwe uyu musore ni umunyamakuru ukora ibiganiro by’urukundo, ubuzima ndetse n’utuntu n’utundi. Amurika imideri (Umunyamideri) ndetse akora no mu kigo cya Radiant nk’umukozi ushinzwe itangazamakuru. Cabrita, yavukiye mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo.


Yahaye inama urubyiruko arwibutsa gukora cyane ruhereye ku mpano rwifitemo aho kujya gushakishiriza kure yarwo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Murekatete Yvonne 1 year ago
    Wow! Arabizi kabisa
  • 2pac1 year ago
    Uyumusore nigitangaza yavugiye mubukwe umugeni arari ahubwo abashizwe gufasha impano bamube hafi





Inyarwanda BACKGROUND