Kigali

Kampala: Niyo Theo yakoze mu nganzo asaba abantu guharanira kwemerwa n'Imana anakomoza kuri Mbonyi na Gahongayire-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/08/2022 18:02
0


Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Niyo Theo, utuye i Kampala mu gihugu cya Uganda amazemo imyaka 10, arakataje mu muziki uha Imana ikuzo aho amaze gukora indirimbo 12 z'amajwi (Audio) zirimo iyo yise "Haranira kwemerwa n'Imana".



"Mfite ikibazo gikomeye mu mutima kandi mfite agahinda, 'kuki abantu birengagiza ukuri, bakitwara uko batari, bakiyita uko batari, bakigaragaza uko batari?'. Abakina n'umurimo w'Imana baragowe, abakina n'ijambo ry'Imana baragowe, aho gutinya Imana batinya amaso y'abantu, birababaje. Haranira kwemerwa n'Imana". Ayo ni amwe mu magambo agize indirimbo "Haranira kwemerwa n'Imana" ya Niyo Theo.

Niyo Theo utuye muri Uganda, asengera mu Itorero rya God's Family riyoborwa na Pastor Steven Mawege. Ni itorero riherereye i Lubaga mu Mujyi wa Kampala. Uyu muramyi yatangiye gukorera Imana binyuze mu ndirimbo mu mwaka wa 2017. Nyuma y'imyaka 5 amaze mu muziki amaze gukora indirimbo 12 zirimo: "Urugendo", "Mu Butayu", "Imbabazi" na "Haranira kwemerwa n'Imana".


Niyo Theo amaze imyaka 10 atuye muri Uganda

Mu kiganiro na inyaRwanda.com, Niyo Theo yavuze ko indirimbo ze zose ari amajwi gusa, amashusho akaba ateganya kuyakora mu gihe kiri imbere. Indirimbo ze ziri shene ye ya Youtube yitwa Niyo Theo inariho ibitaramo akorera hirya no hino muri Uganda. Ubu yatangiye no kuzinyuza kuri Paradise Tv aho yahereye kuri "Haranira kwemerwa n'Imana". 

Yavuze ko abahanzi akunda cyane ari Israel Mbonyi, Aline Gahongayire na Liliane Kabaganza. Yahishuye ko umuhanzi yakwishimira cyane gukorana nawe indirimbo ari Aline Gahongayire. Mu magambo ye aragira ati "Abahanzi nkunda cyane nkunda Israel Mbonyi, nkakunda Kabaganza, nkakunda na Aline Gahongayire. Nifuza gukorana indirimbo na Gahongayire".

Niyo Theo usanzwe ari umucuruzi w'inkweto mu buzima busanzwe, yavuze ko intego ye mu muziki uhimbaza Imana ari "ukwamamaza ubutumwa bw'Imana abantu bagakizwa". Uyu muhanzi ni umubyeyi w'abana babiri, gusa ntabwo abana na nyina w'aba bana nk'uko yabidutangarije.


Ni umuhanzi mu muziki wa Gospel akaba n'umucuruzi w'inkweto i Kampala


Amaze gukora indirimbo 12 za 'Audio'

UMVA HANO INDIRIMBO "HARANIRA KWEMERWA N'IMANA" YA NIYO THEO


REBA HANO IGITARAMO NIYO THEO YAKOZE MURI UYU MWAKA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND