RFL
Kigali

Iminsi 200 irashize Judith Heard adasoma ku nzoga, arabishimira Imana

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:30/07/2022 16:58
0


Yamenyekanye nka Judith Heard icyakora asanganwe andi mazina nka Kantengwa, Allen cyangwa Nantongo. Ni umugore w'umunyarwandakazi wavutse ku mubyeyi umwe w'umunyarwanda (Se umubyara) na nyina w'umugandekazi.



Se yaguye ku rugamba rwo kubohora igihugu cy'u Rwanda. Judith aabaye mu Rwanda mu gace ka Nyamirambo aza gusubira muri Uganda mu mwaka wa 2004, n’ubu acishamo akagaruka mu Rwanda nk'igihugu cya se umubyara.

Inzira y'ubuzima butari bworoshye bwo mu bwana yamwerekeje mu kabari aho yakoraga akazi ko guceza no kuririmba mu bizwi nka karaoke.

Biragoye cyangwa se bisa nk’ibidashoboka gukora imirimo yo mu kabari utanywa inzoga. Judith Heard nawe yabayeho yirenza amacupa y'inzoga yaba izohoreje n'izikomeye, izihenze n’izidahenze.

Bwa nyuma Judith Heard aheruka gusoma ku nzoga hari kuri 20 Mutarama 2022. Ubaze neza iminsi igiye kuba 200 uyu mugore unafite ikamba rya Nyampinga wa Africa w'ibidukikije adasoma kuri manyinya, ibintu ashimira Imana.

Imana ni nayo ashima ko ubuzima bwe butarimo virusi itera SIDA agendeye ku rugendo rw'ubuzima yanyuzemo burimo kuba mu bihe bitandukanye yarahohotewe agafatwa ku ngufu inshuro ebyiri.

Judith Heard wamaze guhindura ubuzima bwe akayoboka iy'urusengero ahamya ko bizamufasha mu bikorwa bye by'ubugiraneza bugamije gufasha abakobwa bato bahura n'ihohoterwa abinyujije mu kigo cye cyitwa Judith Heard Foundation.

Aganira na Sqoop, ikinyamakuru cy'imyidagaduro cyo muri Uganda, yabajijwe niba uyu murongo w'ubuzima utagiye guhindura ibyo yakoraga.

Agira ati “Ndacyari umunyamideli, nzakomeza gutembera isi njye ahantu hatandukanye, wenda sinzaba nambaye nk’uko munzi cyangwa ngo mumbone nywa inzoga kuko hashize n’amezi atandatu ntasomaho, guhinduka ko narahindutse ariko nzakomeza gukora ku mishinga yanjye itandukanye'.”

Uyu mubyeyi aheruka mu Rwanda aho yasuye Ingoro y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ko buri gihe aba yifuza ko ukwezi kwa Nyakanga kugera ari mu Rwanda kugira ngo arusheho kuzirikana ubwitange bwa Se n’Ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Umunyamideli Judith Heard yatangaje ko iminsi 200 ishize adasoma kuri manyinya, avuga ko ari intambwe yo kwishimira 

Judith asanzwe afite ikamba rya Miss Elite Africa 2022







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND