RFL
Kigali

Zari yaciye amazimwe! yasubije abibaza icyatumye atikira umusore muto bari mu rukundo

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:28/07/2022 19:16
0


Umuherwekazi Zari yaciye amazimwe, asubiza ibibazaga icyatumye atikira umusore muto bari mu munyenga w'urukundo.



Kuva mu minsi mike ishize nibwo byatangiye guhwihwiswa, ko Zari ari mu munyenga w'urukundo n'umusore ukiri muto uzwi nka Shakib. Ntakabura imvano! Iby'iyi nkuru byatangiye kuvugwa nyuma y’aho rubanda batangiye kubona amafoto y’aba bombi bishimanye, ndese agaragaza ko bari mu rukundo. 


Zari ubu ari mu munyenga w'urukundo n'uyu musore ukiri muto witwa Shakib

Mubyagarutsweho cyane harimo kuba Zari yari asanzwe amenyereweho gukundana n'abanyemerari batunze agatubutse, ku buryo abatari bake bibajije icyo yakurikiye kuri uyu musore ukiri muto. Ibi bigaragarira mu butumwa bwinshi abantu boherereza Zari bamuhata ibibazo kuri uyu musore, ndetse ntibaripfane bakamubaza icyo amubonamo cyatumye amwegurira umutima.


Abenshi muri aba bahata ibibazo Zari, ni abifashisha imbuga nkoranyambaga. Hari uwamubajije ati" Uyu mugabo umubonamo iki?". Mu kumusubiuza hari aho uyu mugore w'umuherwekazi yagize ati “ icyo aricyo cyose n'icyo utazi cyangwa udashobora kubona ". Mu gutsindagira iyi mvugo hari aho yakomeje agira ati" Fora nanjye icyo ntazi ubona mu mukunzi wawe! Niba utabyumva, niko kuri. Ntabwo ugomba kubona ibyo mbona".


GK Choppa aherutse gutandakana na Zari batamaranye kabiri

Zari ari mu rukundo n'uyu musore ukiri muto nyuma y'igihe kitari kirekire atandukanye n'undi musore witwa GK Choppa bakundanye kuva mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND