Umuhanzi Mugwaneza Lambert uzwi mu muziki nka Social Mula, yatangaje ko urugendo rw’umuziki we rwashyizweho itafari rikomeye n’umuhanzi Big Fizzo wo mu Burundi, bakoranye indirimbo “Hansage” ikamufasha kumenyekana.
Kuva kuri uyu wa 21 Nyakanga 2022,
Social Mula ari kubarizwa mu Burundi mu gitaramo ‘Diaspora Homecoming 2022’ cyo
guha ikaze aba-Diaspora, n’abandi bari mu biruhuko muri iki gihugu.
Iki gitaramo, giteganyijwe kuri uyu
wa Gatanu tariki 22 Nyakanga 2022, aragihuriramo n’abahanzi barimo Kidum
[Aheruka mu Rwanda aho yasuye Ambasade y’u Burundi mu Rwanda], Big Fizzo, Sat B
n’abandi benshi.
Mu kiganiro uyu muhanzi yahaye Akeza
net yo mu Burundi, yavuze ko kuva yagera mu Burundi yakiriwe neza. Ati “Ndiyumva neza.
Ndumva ntekanye, nakiranwe urugwiro, ndishimye muri macye pe cyane.”
Social yavuze ko guhura n’abaturage
bo mu Burundi, ari kimwe mu byamushije. Uyu muhanzi avuga ko afitanye amateka
akomeye n’umuziki w’u Burundi, kuko afitanye indirimbo yakoranye na Big Fizzo.
Yavuze ko iyi ndirimbo yamuciriye
inzira mu muziki we, bituma amenyekana. Social ati “Ikintu yamfashije kirakomeye [Big Fizzo],
yamfashije kumenyekana ku bw'indirimbo twakoranye yitwa 'Hansange'.
Yavuze ko yakoranye indirimbo na Big
Fizzo abifashijwemo na Decent Entertainment [Ya Alex Muyoboke]. Avuga ko iyi
ndirimbo yatumye abarundi bamenya Social Mula uwo ari we.
Social yavuze ko atiyumvishaga ko yakorana indirimbo na Big Fizzo, ariko ko bagihura yamubonyeho guca bugufi, bemeranya gukora iyi ndirimbo.
Ati “Twahuye ngiye gukora indirimbo twarabanje
guhura, ndi umufana we.”- Aha ni mu kiganiro yahaye itangazamakuru ryo mu
Burundi akihagera.
Uyu muhanzi avuga ko muri iki gihe
ari mu Burundi, hari amahirwe menshi yo gukorana indirimbo na Big Fizzo ndetse
na Don.
Ati “Birashoboka. Don dufitanye
gahunda yo kongera gukorana. Big Fizzo dufite gahunda yo kongera gukorana. Urumva
ko twese turifuza kongera gukorana n'abantu twakoranye n'abandi bashyashya, nibibaho tuzabamenyesha.”
Don Brighter ni umuhanzi ubarizwa
muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Asanzwe afitanye indirimbo na Social Mula
bise ‘Profile’, yasohotse mu mezi umunani ashize.
Uyu muhanzi nawe ari mu baririmba mu
gitaramo cyo guha ikaze aba Diaspora. Yavuze ko azava muri iki gihugu akoranye
indirimbo na Kidum ndetse na Social Mula.
Abajijwe niba umuziki wo mu Burundi ucurangwa
mu Rwanda, Social Mula yasubije ko 'hari indirimbo z'abarundi zikunzwe mu
Rwanda'.
Avuga ko zumvikana mu bitangazamakuru
byo mu Rwanda, cyane cyane iziba zikunzwe.
Ni ubwa mbere Social Mula agiye
gutaramira mu Burundi. Mu 2021, Leta y’u Burundi yahagaritse ibitaramo bya
Israel Mbonyi na Bruce Melodie, igaragaza ko ari mu rwego rwo kwirinda
Covid-19.
Social Mula yashimye Big Fizzo watumye amenyekana mu muziki w'u Burundi n'ahandi
Umuhanzi Don Brigth yatangaje ko
agiye kongera gukorana indirimbo na Social Mula
Big Fizzo uherutse mu Rwanda, aho yakoranye indirimbo na Platini bise ‘Ikosa'
Iki gitaramo giteganyijwe kuri uyu wa
Gatanu… Cyatumiwemo abahanzi b’amazina akomeye
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘HANSANGE’ YA SOCIAL MULA NA BIG FIZZO
REBA HANO UKO SOCIAL MULA YAKIRIWE AKIGERA MU BURUNDI
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘PROFILE’ YA SOCIAL MULA NA DON BRIGTHER
TANGA IGITECYEREZO