Umuhanzi Ngoga Lwanga Edison wamamaye mu muziki nka Pacson, yatangaje ko agiye gushyira ahagaragara Extended Play (EP) y’indirimbo umunani yise ‘King Talk’.
Pacson usanzwe ari umunyamakuru wa
Radio/Tv1 yamamaye cyane binyuze mu ndirimbo yagiye ahurizamo abaraperi bagenzi
be zirimo ‘Imvune z’abahanzi’, ‘Imari Iziritse’, ‘Samehood’, ‘Anti-Virus’ n’izindi
nyinshi.
Uyu muraperi w’imyaka 34, avuga ko
yari amaze igihe atumvikana mu muziki biturutse ku gutunganya iyi EP, ariko kandi ngo si
umuhanzi ukorera ku gitutu.
Aherutse gusohora indirimbo ‘King
Talk’ yakoranye n’umuraperi Prime ari nayo yitiriye iyi EP. Ndetse, avuga ko mu
byumweru bibiri amashusho yayo azaba yasohotse, kandi arimo umwihariko w’injyana ya Hip Hop.
Pacson yabwiye INYARWANDA ko
yakoranye indirimbo na Prime kubera ko ari we muntu wamuhaye igitekerezo cyo
gukora indirimbo nk’iyi na Ep.
Prime yabwiye Pacson ko ari umuhanzi
wakoze ibikorwa bidasanzwe mu muziki, ari nayo mpamvu kuri we amufata nk’umwami w’iyi
njyana.
Ati “Arambwira ati ahubwo reka dukore
indirimbo tuyite ‘King Talk’, kuko iyo umwami avuze abana bagomba guceceka
bagatega amatwi. Ushobora kuza ugakora indirimbo zisakuza iminsi ibiri ariko
njye nkakora indirimbo wumva buri gihe, uyu munsi turacyumva indirimbo za Jay
Polly.”
Uyu muraperi yavuze ko iyi EP ye
iriho indirimbo zumvikanisha urugendo rwe mu muziki wa Hip Hop n’uruhare rwe mu
guteza imbere iyi njyana, ubuzima bwa buri munsi n’ibindi.
Ni EP kandi avuga ko izumvikanisha ko
atari umuraperi gusa, kuko n’injyana ya Drill ayishoboye.
Ati “Izaba ivuga cyane cyane ku
buzima busanzwe, Hip Hop n’uruganda rw’umuziki, aho ikibuga cy’umuziki
cyatangiriye, aho bigeze, abananiza abandi, abateza imbere uyu muziki,
abananizwa, abana bakandamizwa, mbese ishingiye ku kuri.”
Pacson yavuze ko kuba iyi Ep yarayise
‘King Talk’ (Umwami aravuga) bitavuze ko ari umwami, ahubwo ngo buri wese aba
umwami bitewe n’ikibuga arimo.
Yavuze ko atangiye urugendo rwo
gusohora indirimbo zigize EP ye mu gihe ari mu biganiro n’umuhanzi Feffe Busi wo
muri Uganda ndetse na Jyggar wo muri Tanzania.
Avuga ko aba bose bemeranyije
gukorana indirimbo, ariko ko bataremeranya ku ba Producer bazakorana. Ati “Icyizere
cyo gukorana kirahari, ariko haracyarimo kutumvikana kubera ko bifuza gukorerwa
na ba Producer babo nanjye nifuza gukorana na ba Producer b’iwacu. Icyizere
kirahari, bigeze nko kuri 80%.”
Fefe Bussi uri mu mishinga y’indirimbo
na Pacson azwi mu ndirimbo zirimo 'Love you', 'Feffe Bussi', Who is who', 'Romantic',
'Gulu' n'izindi. Ni mu gihe Jyggar wo muri Tanzania yakunzwe mu ndirimbo zirimo
'Hawaniwezi', 'Kila Siku', 'Number' n'izindi.
Pacson yatangaje ko agiye gushyira
ahagaragara Extended Play (EP) yise ‘King Talk’
Umuraperi Prime wakoranye indirimbo
na Pacson
Pacson yavuze ko ari mu biganiro n’abahanzi
barimo Jyggar na Feffe Bussi
TANGA IGITECYEREZO