RFL
Kigali

Ni njye muhanzi wa mbere wazanye 'Amapiano' mu Rwanda! Javanix yahuje imbaraga na Fireman na Nessa bakorana ‘Amabia’-YUMVE

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:7/07/2022 11:10
0


Nyuma yo gufasha Javanix mu gikorwa cyo ku murika umuzingo we wa mbere yise ‘Virus’, abahanzi Nyarwanda Fireman na Nessa bongeye gufatanya nawe mu ndirimbo bise ‘Amabia’ iri mu njyana ya Amapiano.



"Amabia" ya Javanix, Fireman na Nessa, ni indirimbo ibyinitse nk’uko byumvikana mu mirishyo yayo. Javanix asobanura iyi ndirimbo, yatangarije InyaRwanda.com ko ari indirimbo yakunze bigatuma ayisohora bitewe n’injyana ikozemo. Yavuze ko kandi yishimira uburyo afatanya n’abahanzi batandukanye barimo Nessa na Fireman ku buryo bimuha icyizere  cy’uko umuziki we ufite ahantu heza werekeza. 


Ati: “Ubundi ni njye muhanzi wa mbere wazanye injyana ya Amapiano mu Rwanda. Maze gukora indirimbo ziyirimo, kandi ni injyana nziza kuko yemerera umuntu kwisanzura mu marangamutima ye. Nasaba abantu kujya kumva indirimbo ‘Amabia’ kuko irimo ibyo bifuza kumva byose kandi ni indirimbo nziza na njye nakunze bigatuma nyisohora".

"Haba Nessa na Fireman, twafatanyije muri iyi ndirimbo, bose ni abahanzi dukunda gukorana cyane, mbese navuga ko dufite aho duhuriye cyane ku buryo icya mbere dushyira imbere ari umuziki. Fireman na Nessa bamfashije mu gitaramo cyo ku murika umuzingo wanjye wa mbere nise Virus, kandi turacyafatanya”.


Umuhanzikazi Nessa umaze gufatanya na Javanix mu ndirimbo zitandukanye

Javanix ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bahirimbanira iterambere ry'umuziki Nyarwanda ku buryo bugaragara. Uyu muhanzi yemeza ko atazigera atuza mu gihe ataragera aho yifuza kugera muri muzika.

Umuhanzi Fireman, wahuje imbaraga na Javanix

 UMVA HANO "AMABIA" YA JAVANIX, FIREMAN NA NESSA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND