Umuraperi w’umufaransa La Fouine yanyuze abitabiye bajyanaga nawe ijambo kurindi, n’ubwo bwose aririmba mu gifaransa mu gitaramo cyahurijwemo bibiri, nyuma y’uko icyari bube none kuwa 03 Nyakanga 2022 ku munsi wo gusoza iserukiramuco rya African In Color gisubiswe.
Igitaramo kiri mu byari bitegerejwe na benshi muri iyi mpeshyi
kitabiriwe, aho kuva ku isaha ya saa 18:00 abantu wabonaga batangiye kwiyongera
muri Car Freezone ahantu hamaze kumenyerwa mu kwakira ibirori n’ibindi bikorwa
bigari. Byabaye amahire basanga abahanzi bari buririmbe kuwa 02 Nyakanga bitabiye bose, ndetse biyongeraho abo kuwa 03 Nyakanga 2022 babuzemo Kenny Sol na Magic System yo muri Cote D’Ivoire yanabaye imbarutso yo kubihuza.
Umu Dj w’umukobwa ni we wabanje gushyushya abitabiriye, nyuma
Kate Gustave umunyamakuru wamamaye mu biganiro by’imyidagaduro wari umushyushyarugamba
ku isaha 19:28 afata uruvugiro, atangira gushyushya mbere y’uko Dj Shooter
atangira kuvangira abantu umuziki.
Nyuma y’uko abantu bari
bakomeje kuryoherwa n’uburyo Dj Shooter avanga umuziki, ku isaha ya 19:50
Angel Mutoni uri mu bahanzikazi bacye batanga icyizere cy’uko umuziki nyarwanda
uzagera igihe ugafata bugwate isi [kubera uburyo aririmbamo anarapa kandi mu
ndimi zitandukanye], yahawe umwanya.
Angel Mutoni yabashije kunyura abanyabirori bari bitabiriye ku
bwinshi, ndetse mu bahanzi bose banyuze ku rubyiniro uyu mukobwa ari mu ba mbere
batanze uburyohe bwo hejuru mu ndirimbo zirimo “Let Loose” n’izindi zinyuranye
nka na “U Remind Me” ya Usher.
Chrissy Hat yahamagawe ku rubyiniro saa 20:25 aririmba
indirimbo zitandukanye zirimo Diva, anafata umwanya asogongeza abakunzi be bari
bitabiye ku bwinshi indirimbo nshya, irimo inkuru itaka umwari amuhamiriza ko
ubwiza bwe bwatumye azinukwa abandi bose kuri ubu ariwe asigaye akunda wenyine.
Ku isaha ya 21:01 hahise hakurikiraho umuhanzi Okkama, umuhanzi kuva
yakwinjira mu muziki utarakora indirimbo ngo ibure igikundiro mbega uri mu bihe bye byiza, wasusurukije abantu
bajyanaga nawe ijambo kurindi mu ndirimbo zose. Ku isaha ya saa 21:07 yunganirwa
n’umuraperi Mistaek na Yuhi Mic.
Bidatinze Kate Gustave yahyize ivi hasi ku isaha ya saa
21:07, avuga ko aha icyubahiro umuhanzi agiye guhamagara wavuye mu ntara iyo
ariko agafata bugwate imitima y’abanyamujyi, abanyarwanda n’abanyamahanga, Afrique. uyu musore ukiri muto yinjiranye n’ababyinnyi bamufashishije
agaragarizwa urukundo rwo hejuru n’abafana, anaririmbira abitabiye indirimbo ye
itarajya hanze, yitwa ‘Amarangamutima’ yakoranye n’umugande aho aherutse.
Umwamikazi w’igisekuru gishya cy’umuziki, Ariel Wayz nk’uko
Kate Gustave yabivuze, yageze ku rubyiniro ku isaha ya 21:50 anyura abafana ageze
ku ndirimbo “Good Luck” aheruka gushyira hanze abwira abafana ko ari indirimbo
bakwiye kujya batura abakunzi babo batandukanye, akaba na we ubwe yarayikoze
ashingiye ku nkuru ye y’urukundo na Juno Kizigenza batandukanye.
Bidatinze Papa Cyangwe na we yahawe umwanya ku isaha ya
22:10, maze yifashishije ubuhanga bwe n’ibihangano bye bikundwa n’abatari bacye
anyura abanyabirori. Ajya gusoza yahamagaye ku rubyiniro umuvandimwe we uri mu
bihe byiza, Chris Eazy wahise akomerezaho ku isaha ya 22:33 mu bihangano bye
birimo “Amashu” na “Inana”. Uyu musore uyoboye urutonde rw’abahanzi bakunzwe cyane ku
rubuga rwa Youtube muri iyi minsi mu Rwanda, ari no mu bahanzi bazi gukoresha
igihe neza kandi bakishimirwa cyane.
Ku isaha ya 22:39 Riderman wongeye gushimangira ko ari
umwami w’injyana ya Hip Hop kandi ari inararibonye ku rubyiniro kandi agifite
igikundiro, yageze ku rubyiniro yinjirira muri Freestyle, ibintu byahagurukije abantu
bitari byigeze mbere. Yari ari kumwe na Karigombe, umwe mu baraperi beza b’ikiragano
gishya bakunda kuba bari kumwe mu bikorwa bitandukanye.
Nyuma y’uko Riderman kuva ku munota wa mbere kugera kuwa
nyuma agaragaje ko ari umuhanga kandi agashyigikirwa cyane ku buryo yavuye ku
rubyiniro abantu ukibona ko bakimucyeneye, ibintu byahinduye isura abantu
batangira kuvugira hejuru bati La Fouine! Uyu muraperi uri mu ba mbere bakomeye
ku isi, by’umwihariko ni umwami wa Hip Hop y’igifaransa, yahaye ibyishimo abantu
ku rwego rwo hejuru.
N’ubwo aririmba mu gifaransa kandi abantu benshi bo mu Rwanda
bazwiho kuba bazi icyongereza, ariko ntibyabujije kuba yaririmbanaga na buri
umwe bigaragaza ko ibihangano bye byamaze kwinjira mu mitima ya buri wese. Asoza
yahamije ko yishimiye uko yakiriwe, ashima Perezida Paul Kagame kubwo guteza
imbere u Rwanda, avuga ko kandi nagera mu rugo azahamiriza buri wese ko igihugu
cy’u Rwanda ari cyiza.
Byari ibyishimo ku banyamujyi b'abanyabirori
Abafana baririmbaga banabyina kuva ku munota wa mbere kugera kuwa nyuma
Angel Mutoni ni we wabimburiye abandi ku rubyiniro
Yagaragaje ko ashoboye
Mutoni ni umuririmbyi n'umuraperi mwiza
Chris Hat yasogongeje abakunzi be indirimbo nshya
Akanyamuneza kari kose ku banyabirori b'i Kigali
Umuhanzikazi Kaya Byinshi ari mu bitabiriye kandi bahageze kuva kare
Okkama yashimishije abanyabirori
Yuhi Mic na Mistaek baje gufasha Okkama
Afrique yaririmbye nyinshi mu ndirimbo zirimo 'Amarangamutima' yitegura gushyira hanze
Afrique yazanye n'ababyinnyi
Kate Gustave ni we wari umushyushyarugamba
Aimable Twahirwa ari mu baje kwihera ijisho iki gitaramo
Miss Aurore Kayibanda uri mu Rwanda na we ntiyacikanwe
Ariel Wayz yashimangiye ko ari umwamikazi w'umuziki w'ikiragano gishya
Umuhanzikazi Babo ari mu bari bitabiriye
Papa Cyangwe yigaragaje bigiye kure
Dj Shooter ni we wavanze umuziki kuva ku munota wa mbere kugera kuwa nyuma
Chris Eazy umaze kuba ikimenyabose kubera ibihangano bye no gukoresha neza igihe ku rubyiniro yataramiye abataramyi bishyira cyera
Riderman yongeye gushimangira ko ari umwami wa Hip Hop n'abanyabirori
Karigombe yari agaragiye Riderman ku rubyiniro
Dj wa La Fouine yavanze umuziki ananyuzamo injyana ya Chris Eazy
La Fouine yambikwa imyambaro nyarwanda mu muziki w'indirimbo ya Chris Eazy
Vasti Jackson uri mu bikomerezwa byitabiriye African In Color yacurangiye La Fouine
Umukobwa wa La Fouine
La Fouine n’umukobwa we bazanye mu Rwanda ubwo yarasoje igitaramo
AMAFOTO:SANGWA JULIEN-INYARWANDA
TANGA IGITECYEREZO