RFL
Kigali

#AIC:Miss Universe 2019 Tunzi yavuze ko abantu bakwiriye gufatirana amahirwe-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:2/07/2022 23:35
0


Zozibini Tunzi uri mu bashyitsi bakomeye bitabiriye iserukiramuco rya African In Color yatanze ubutumwa bw'ibanze ku kwigirira icyizere no gufatirana amahirwe kuko umwirabura wese yaba umuto cyangwa umukuru ashoboye kandi yagera kure.



Miss Universe 2019 Zozibini Tunzi yatangiye ubu butumwa muri Kigali Convention Center mu biganiro bikomeje gutangwa muri iki gihe cy'iserukiramuco rya African In Color ryatangijwe ku mugaragaro ku munsi w’ejo. 

Yagize ati:”Icyo nababwira cyo turahagije nk’abari n’abategarugori, nk’abahanzi, nk’abagabo nk'abirabura kandi ntaho duhejwe. Rero nuramuka ugize amahirwe yo kugira aho winjira bikore neza ugire icyo wigezaho kandi buri hamwe wahagera kandi dufatanije twagera kure.”

Zozibini Tunzi yageze mu Rwanda kuwa 29 Kamena 2019 mbere gato y'uko iserukiramuco rya African In Color ritangira. 

Uyu mukobwa uri mu biraburakazi bacye babashije kwambara ikamba rimwe muri ane asumba ayandi ku Isi yaje akurikiranye n’ibindi byamamare nabyo byatanze ibiganiro ku bijyanye n’uburyo ubuhanzi bwakomeza kwaguka birimo Jarrel Carter umwe mu bafite ijambo rikomeye muri Label ya Jay Z yitwa Roc Nation na Gordon Commissioner umushabitsi n’umucuzi w’umuziki ukomeye bose bakaba baturuka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika uretse ko Miss Tunzi we ari uwo muri South Africa.

Miss Zozibini Tunzi amaze iminsi mu Rwanda

Yahamije ko uwo waba wese ntaho utagera


Miss Zozibini Tunzi ni umwe mu bashyitsi b'imena bitabiye African In Color 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND