RFL
Kigali

Ejo hazaza h’isi hari kuri uyu mugabane: La Fouine yashimye aho u Rwanda rugeze agira inama abahanzi ashingiye ku buzima bukomeye yanyuzemo-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:30/06/2022 14:41
0


La Fouine, umuraperi waraye ageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa 29 Kamena 2022 yasobanuye byinshi ku kamaro k’umuziki n’impano muri rusange, mu kiganiro kibanziriza itangizwa ku mugaragaro ry’iserukiramuco rya African In Color ryahagurukije ibyamamare bikomeye ku isi.



Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye mu nyubako y’ibiro by’umujyi wa Kigali, kikitabirwa n’ibyamamare bitandukanye mu ruhando rw’umuziki n’itsinda ryiganjemo abaterankunga n’abateguye iserukiramuco rya Africana In Color, umuraperi La Fouine yasobanuye byinshi ku muziki we anagira icyo asezeranya abazitabira igitaramo azaserukamo kuwa 02 Nyakanga 2022.

La Fouine ati: “Nemeye kuza kubera ko u Rwanda rufite gahunda kandi bakoresha ururimi rw’igifaransa, kandi nabonye ntaribeshye ari igihugu cyiza nyuma y’ibyabaye. Kuba mwarabashije gutera imbere no guteza imbere urubyiruko rukigishwa, ni ibintu byiza. Mbasezeranije ko muzishima cyane kandi mfite imbaraga zo kubikora, ikindi nziko abantu benshi hano mwumva icyongereza nzagerageza kugikoresha n’ubwo ntari umuhanga muri cyo.”

Nyuma yo kuvuga ku mpamvu yatumye aza mu Rwanda ko ari uko yari azi ko ari igihugu gifite gahunda kandi yasanze ataribeshye, yasubije uwamubajije ku bijyanye n’irondaruhu risa n’iryafashe intera yo hejuru mu gihugu cy’u Bufaransa hagendewe ku makuru agenda ahererekanwa hirya no hino.

Yasubije agira ati: “Ntecyereza ko ivangura rituruka ku buryo abantu babayeho ndetse n’abimukira bagenda baza mu Bufaransa, ariko na none nta vangura riba mu bice bifite ubuzima bukomeye ahubwo urisanga mu bice ubuzima bwatangiye bworoshye. Urugero nko muri Paris kuko abantu baba bafite ubuzima bubakomereye buri umwe aba ashakisha icyamuteza imbere adasize na mugenzi we, nta mwanya wo kureba ngo uyu ni umwirabura uriya ni umwarabu.”

Yagize kandi icyo avuga ku mpano n’abanyamuziki muri rusange, anatanga n’inama ati:” Afurika ifite impano nyinshi kandi zishobora kugira uruhare rukomeye, umuziki gukina filimi nibindi byose bifite akamaro gakomeye. Ariko na none abazifite cyane abanyamuziki bafite kumenya ko umuziki ari urukundo n’umuhate. Nkanjye hari ubwo nakoraga utuzi dutatu ariko byose ntibyigeze binyibagiza umuziki, kuko umuziki ni inzira yo gutanga ubutumwa kandi ubutumwa na rap ni ibintu bimwe.”

Ikiganiro kikaba cyatangiye saa 10:27 n’ubwo hagiye habamo gutinda kw’abashyitsi, uretse La Fouine wagize icyo atangaza kuko n’abateguye iri serukiramuco basobanuye impamvu. Raoul Rugamba yagize ati:”Twatangije umushinga muri 2018 wa African in Color intego yacu ari uburezi, ubufatanye n’ubukungu. Twaje kubona umufatanyabikorwa mu Bufaransa ariko wateguraga iserukiramuco muri Cameroun, dutangira gufatanya.”

African in Color ukaba ari umushinga mugari uzagenda waguka uko imyaka iza nk’uko abategura iri serukiramuco babitangaje, ukazagirira akamaro abanyempano batari abo mu Rwanda gusa ahubwo n’umugabane muri rusange. Uwabajije kuba bagishidikanya ku kuba impano y’umuntu itamutunga cyangwa babifata nk’uburara, umwe mu bari mu nama yamusubije agira ati:” Ntecyereza ko ibyo atari ibintu byakabaye bikiriho, turebeye nko kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubona ko abantu baho yaba muri filimi n’umuziki bamaze gutera imbere kandi ibyo byagize uruhare mu iterambere no gukomera ku iki  gihugu bityo rero abantu bafite gukanguka bakamenya ko impano ari ikintu gishobora guhindura ubuzima bw’umuntu kandi kinateza imbere umuco.”

Mu byamamare byitabiriye iki kiganiro harimo abahanzi nyarwanda bazanigaragaza  muri iki gihe k’iserukiramuco rya African in Color nka Riderman, Chris Eazy Okkama, Angel Muthoni, Afrique Karigombe, Papa Cyangwe hari kandi na Junior Giti.

La Fouine yavuze ko yiteguye guha ibyishimo abanyarwanda

Raoul Rugamba uyobora Africa In Color n'Umufatanyabikorwa we akaba n'Umuyobozi wa MOCA

Iki kiganiro kitabiriwe n'abantu benshi batandukanye

Regis Isheja ni we wari umusangiza w'amagambo African In Color izatangizwa ku mugaragaro ku munsi w'ejo

 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND