RFL
Kigali

Nzisa Matulu yagizwe Brand Ambassador w’urubuga rucurizwaho umuziki rwa Afro Charts

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:29/06/2022 15:48
0


Umunyamideli Nzisa Matulu wagiye ananyura mu marushanwa atandukanye arimo na Miss East Africa 2021, yagizwe Brand Ambassador w’urubuga rucururizwaho umuziki rwa Afro Charts aho azajya afasha mu bikorwa byo kurwamamaza mu bihugu binyuranye byiganjemo ibya East Africa.



Nzisa Matulu uri mu bakobwa bakomeje kubaka izina rikomeye mu myidagaduro muri Africa yongeye kugirirwa icyizere na kompanyi Afro Charts agirwa Brand Ambassador wayo. 

Iyi ikompanyi icuruza umuziki w’abahanzi ikaba yaramugiriye icyizere nyuma yo kubona ibikorwa akomeje gukora birimo Magazine aheruka gufungura yitwa Voo Magazine izajya inyuzwamo amakuru atandukanye mu buryo bw’ikoranabuhanga no mu buryo bwanditse.

Hari kandi no kuba asanzwe ari Brand Ambassador wa Zikomo Africa Awards ibihembo nyafurika bitangwa buri mwaka muri Lusaka, Zambia kandi bakabona inshingano ze azesa neza.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, yagize ati:”Nishimiye cyane inshingano nahawe mpora nifuza kugira uruhare mu iterambere ry’umuhanzi kandi hamwe na Afro Charts birashoboka abahanzi nibabyumva n’abantu bagakomeza kwiyongera mu gukoresha uru rubuga rwacu.”

Umuhanzi yaba ukizamuka cyangwa n'uwamaze kugera kure ushyira ibihangano bye kuri Afro Charts kimwe n'uko Youtube, Spotify n’izindi zikora, arishyurwa kandi neza igihugu cyose yaba arimo ubwoko bw’umuziki yaba akora.

Nzisa Matulu wagizwe Brand Ambassador wa Afrocharts

Azajya yamamaza ibikorwa bya Afrocharts muri East Africa ariko cyane cyane muri Kenya

Asanzwe ari Brand Ambassador wa Zikomo Africa Awards, ni umunyamakuru akaba n'umunyamideli wabigize umwuga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND