Umunyamideli Nzisa Matulu wagiye ananyura mu marushanwa atandukanye arimo na Miss East Africa 2021, yagizwe Brand Ambassador w’urubuga rucururizwaho umuziki rwa Afro Charts aho azajya afasha mu bikorwa byo kurwamamaza mu bihugu binyuranye byiganjemo ibya East Africa.
Nzisa Matulu uri mu bakobwa bakomeje kubaka izina rikomeye mu myidagaduro muri Africa yongeye kugirirwa icyizere na kompanyi Afro Charts agirwa Brand Ambassador wayo.
Iyi ikompanyi icuruza umuziki w’abahanzi ikaba yaramugiriye icyizere nyuma yo kubona ibikorwa akomeje gukora birimo Magazine aheruka gufungura yitwa Voo Magazine izajya inyuzwamo amakuru atandukanye mu buryo bw’ikoranabuhanga no mu buryo bwanditse.
Hari kandi no kuba asanzwe ari Brand Ambassador wa Zikomo Africa
Awards ibihembo nyafurika bitangwa buri mwaka muri Lusaka, Zambia kandi bakabona
inshingano ze azesa neza.
Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, yagize ati:”Nishimiye cyane inshingano nahawe mpora nifuza kugira uruhare mu iterambere ry’umuhanzi kandi hamwe na Afro Charts birashoboka abahanzi nibabyumva n’abantu bagakomeza kwiyongera mu gukoresha uru rubuga rwacu.”
Umuhanzi yaba ukizamuka cyangwa n'uwamaze kugera kure ushyira ibihangano bye kuri
Afro Charts kimwe n'uko Youtube, Spotify n’izindi zikora, arishyurwa kandi neza
igihugu cyose yaba arimo ubwoko bw’umuziki yaba akora.
Nzisa Matulu wagizwe Brand Ambassador wa Afrocharts
Azajya yamamaza ibikorwa bya Afrocharts muri East Africa ariko cyane cyane muri Kenya
Asanzwe ari Brand Ambassador wa Zikomo Africa Awards, ni umunyamakuru akaba n'umunyamideli wabigize umwuga
TANGA IGITECYEREZO