Ku nshuro ya kabiri hagiye kuba ibirori by’imideli by’umunyamakurukazi, hakomeje kugenda hiyongeramo udushya binyuranye n’uko byari bimeze mu mwaka washize, harimo n’abahanzi bazaririmbira abazabyitabira.
Mu mwaka washize nibwo bwa mbere ibirori bya Bianca Fashion Hub
byateguwe bibera kuri Hotel Onomo, byitabirwa n’ibyamamare bitandukanye kandi
byambaye imyambarire yihariye ubona ko rwose ari ibirori byaje bikenewe.
Nyuma y’uko bibashije kugenda neza, Bianca yongeye kubitegura
ariko yongeramo ibindi bintu binyuranye birimo no gutumira abanyamahanga barimo
Eddy Kenzo uzaba ari umuhanzi mukuru, kimwe na Sheilla Gashumba uzabiyobora bose
bakaba ari abo muri Uganda.
Hari n’ibindi birimo kuba muri ibi birori bwa mbere azaboneraho
umwanya wo kumurikiramo imyambaro ye ya mbere, dore ko atakiri umunyamideli
gusa yamaze no kwinjira mu ruhando rw’abayihanga.
Akaba none kuri ubu yamaze gutangaza abahanzi b’abanyarwanda nabo
bazasusurutsa abazabyitabira ku itariki ya 20 Kanama 2022 kuri Canal Olympia, ahantu hamaze kumenyerwa mu bikorwa bikomeye by’imyidagaduro.
Mu bahanzi yatangaje harimo Alyn Sano ukunzwe mu ndirimbo ‘Fake
Gee’ muri iyi minsi, Symphony, Chriss Eazy, Bwiza na El Chezza. Mu bavanzi b’umuziki
bazaba bahari harimo NEP Djs, Dj Brianne na Dj Diallo.
Mu bikorwa biteganijwe harimo kwifotoza, gutambuka ku itapi
itukura, kureba abahize abandi mu kwambara neza, imyiyereko y’abanyamideli n’ibindi.
Bianca ari mu banyamakurukazi bahagaze neza mu myidagaduro nyarwanda
Bizaba ari ibicika muri 'Bianca Fashion Hub'
TANGA IGITECYEREZO