RFL
Kigali

Bianca yatangaje abahanzi b’abanyarwanda biyongera kuri Eddy Kenzo bazasusurutsa abazitabira ibirori bye by’imideli

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:29/06/2022 13:14
0


Ku nshuro ya kabiri hagiye kuba ibirori by’imideli by’umunyamakurukazi, hakomeje kugenda hiyongeramo udushya binyuranye n’uko byari bimeze mu mwaka washize, harimo n’abahanzi bazaririmbira abazabyitabira.



Mu mwaka washize nibwo bwa mbere ibirori bya Bianca Fashion Hub byateguwe bibera kuri Hotel Onomo, byitabirwa n’ibyamamare bitandukanye kandi byambaye imyambarire yihariye ubona ko rwose ari ibirori byaje bikenewe.

Nyuma y’uko bibashije kugenda neza, Bianca yongeye kubitegura ariko yongeramo ibindi bintu binyuranye birimo no gutumira abanyamahanga barimo Eddy Kenzo uzaba ari umuhanzi mukuru, kimwe na Sheilla Gashumba uzabiyobora bose bakaba ari abo muri Uganda.

Hari n’ibindi birimo kuba muri ibi birori bwa mbere azaboneraho umwanya wo kumurikiramo imyambaro ye ya mbere, dore ko atakiri umunyamideli gusa yamaze no kwinjira mu ruhando rw’abayihanga.

Akaba none kuri ubu yamaze gutangaza abahanzi b’abanyarwanda nabo bazasusurutsa abazabyitabira ku itariki ya 20 Kanama 2022 kuri Canal Olympia, ahantu hamaze kumenyerwa mu bikorwa bikomeye by’imyidagaduro.

Mu bahanzi yatangaje harimo Alyn Sano ukunzwe mu ndirimbo ‘Fake Gee’ muri iyi minsi, Symphony, Chriss Eazy, Bwiza na El Chezza. Mu bavanzi b’umuziki bazaba bahari harimo NEP Djs, Dj Brianne na Dj Diallo.

Mu bikorwa biteganijwe harimo kwifotoza, gutambuka ku itapi itukura, kureba abahize abandi mu kwambara neza, imyiyereko y’abanyamideli n’ibindi.

Bianca ari mu banyamakurukazi bahagaze neza mu myidagaduro nyarwanda

Bizaba ari ibicika muri 'Bianca Fashion Hub' 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND