RFL
Kigali

Platini P yakoranye indirimbo na Big Fizzo wari umaze iminsi mu Rwanda

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:28/06/2022 17:58
0


Platini P uri mu bahanzi b’inararibonye, yakoranye indirimbo na Big Fizzo umaze imyaka itari myinshi mu ruganda rw’umuziki mu Karere k’ibiyaga bigari.



Mu mashusho Platini P yasangije abamukurikira, yagaragaye agira ati: “Muraho bantu banjye? Ndi kumwe n’umuvandimwe wanjye.”
Big Fizzo nawe muri aya mashusho mato yumvikana agira ati: “Muraho neza, amakuru yanyu? Turi beza kubarusha.”

Nyuma y’aya mashusho ariko mu kiganiro gito yagiranye n’INYARWANDA, Platini P yahamije ko atari ukwifotoranya gusa ahubwo banakoranye indirimbo.

Big Fizzo yari amaze hafi icyumweru mu Rwanda, umunsi w’ejo hashize akaba aribwo yagiye.

Uretse kuba kandi Big Fizzo ari umuhanzi ukundwa na benshi mu Rwanda kuva cyera, ariko ahafite n’umwana w’umukobwa umaze kuba inkumi bivuze ko impamvu zo kugendera urwa Gasabo zirenze imwe.

Ubusanzwe Big Fizzo yitwa Mugani Desire. Yavukiye i Burundi ari naho yatangiriye umuziki, abifashijwemo na Kidumu mu myaka ya za 1990.

Zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe kugeza n’ubu harimo Mbabarira, Bajou na Sitapenda Tena.

Ni mu gihe Nemeye Platini ukoresha amazina y’ubuhanzi ya Platini P yinjiye mu muziki by’umwuga mu mwaka wa 2009, atangira akorana na mugenzi we TMC nk’itsinda (Dream Boys) baje gutandukana buri umwe agakomeza ukwe.

Amashusho ya Big Fizzo na Platini P


Big Fizzo wari uri mu Rwanda

Platini P wakoranye indirimbo na Big Fizzo









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND