Urwego rushinzwe kuzimya umuriro ni rwo rwemeje ko umugore yabonetse yapfiriye mu nzu yasenyutse mu iturika rya gaze ryabereye i Birmingham. Iri turika rya gaze ryabereye ahitwa Dulwich Road, Kingstanding, mu ijoro ryo ku Cyumweru mbere gato ya saa 8h30 z'ijoro.
Kuri ubu umugabo umwe watabawe muri iri turika, ari mu bitaro nubwo ubuzima bwe nawe buri mu kangaratete. West Midlands Fire
Service (WMFS) yemeje ko umurambo w’umugore wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu
wa Mbere. Polisi yo mu burengerazuba bwa Midland yavuze ko iturika ryasenye
inzu imwe kandi ryangiza cyane izindi nyinshi ndetse n’imodoka zari hafi aho.
Kuri iki cyumweru, abaturage basobanuriye ibiro
ntaramakuru PA uburyo bakuragamo imyanda yaka umuriro, hari n’umukungugu
mwinshi, bareba ko hagira bimwe mu bikoresho baramura nyuma gato y’iturika. Ni bwo
bakuyemo umuntu wakomeretse cyane ariko ari muzima mu matongo y’inzu
yaturikiwemo na gaze.
Muri aka gace kandi havanywemo abandi bagabo bane bakomeretse
byoroheje ariko bo bavurirwa aho. Kuva kuri uyu wa Mbere saa yine za mu gitondo,
serivisi ishinzwe kuzimya umuriro yavuze ko hari intambwe imaze guterwa aho
byabereye kandi hakaba hari gukoreshwa drone kugira ngo hamenyekane ahantu haba
hari abandi babuze cyangwa ibindi bikoresho.
WMFS yavuze ko iri gukorana na Polisi ya West
Midlands, Ambulance ya West Midlands, Gas Cadent na Grid National kugira ngo
iki kibazo gikemuke vuba.
Iri turika ryabaye ryangije ibintu byinshi.
TANGA IGITECYEREZO