Imyaka 17 yari ishize Mutambuka Derrick [Dj Dizzo] ufite ubuhanga mu kuvanga imiziki, adakandagira mu Rwanda, aba mu Bwongereza n’umuryango we.
Ni imyaka asobanura ko itari yoroshye,
ariko kandi yiyunguye ubumenyi, agira inshuti ndetse abasha kuhatangirira
urugendo rwasize arotoye inzozi zo kuba Dj.
Niho yize amashuri abanza, ayisumbuye ndetse na Kaminuza, anahakorera ibitaramo binyuranye nka Dj kugeza kucyo aheruka yahakoreye mu minsi ishize.
Iki gitaramo yagikoze asezera ku
bafana be n’abakunzi b’umuziki babanye, kuko yari amaze iminsi abwiwe
n’abaganga ko asigaje iminsi 90 yo kubaho.
Mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 23
Kamena 2022, yahagurutse mu Mujyi wa London mu Bwongereza afata indege ya
Rwandair, agera mu Rwanda ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo ku wa Gatanu.
Uyu musore yageze ku kibuga cy’indege
Mpuzamahanga cya Kigali, ari kumwe na Se umubyara ndetse na murumuna we. Yakiriwe n’inshuti.
We n’umuryango we bahise bajya kuba mu
nkengero z’ubusitani bwa Rugende, aho Se w’uyu musore yubatse inzu.
INYARWANDA yasuye Dj Dizzo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu. Yavugaga ko hakonje nko mu Bwongereza, ariko akavuga azagenda amenyera, ari nako agerageza kwisanisha n’ubuzima bw’i Kigali, harimo nko gutunga simcard nshya ya telefoni n’ibindi.
Ni umusore uganira kandi ugaragaza
ko atacitse intege, n’ubwo iminsi y’ubuzima iri kugenda ivaho. Afite icyizere
cyo kurenza iyi minsi ashingiye ku buvuzi yahawe.
Dj Dizzo yarwaye kanseri yafashe mu
muhogo, mu gice cy’amagufwa yegereye ikibuno n’ahandi.
Yavuze ko akimara kumenya ko yarwaye
cancer kandi bidashoboka ko yavugwa agakira, yasabye ababyeyi be kumufasha
akarangiriza ubuzima bwe mu Rwanda.
Ati “Nabwiye Papa nti rero iwacu
n’ubwo twahavuye hameze neza, ariko ubu ngubu haracyameze neza. […] N’ubu
umbajije niba narafashe icyemezo cyiza cyo kuza mu Rwanda nakubwira ngo yego!
Kubera ko gupfira mu mahanga, kuzana umurambo wawe […] Haba hari uburyo bubiri,
ni ukugushyingura cyangwa se bakaguhamba hariya kandi kuzana umurambo birahenda
cyane.”
Akomeza ati ‘Ndamubwira nti ndashaka
gutaha mu Rwanda [Abwira Se] kuko mu Bwongereza nta kintu mpasigaje.”
Hari kopi y’isuzuma ryakozwe n’umwe
mu baganga bakurikiranye Dj Dizzo, avugamo ko iyi ‘cancer’ yihuse cyane mu
mubiri w’uyu musore ku buryo bitorohereye abaganga kuyivura.
Mu 2018 ubwo yari afite imyaka 19
y’amavuko nibwo yamenye ko afite ‘cancer’ yo mu muhogo, ahabwa ubuvuzi
bushoboka nyuma y’amezi atatu asubira mu buzima busanzwe.
Muri Mata 2021 mu gihe cya Covid-19,
yatangiye kumva uburibwe ku nda. Mu Ukuboza 2021 bamukorera isuzuma, basanga yafashwe
na 'Cancer' ku magufwa ari hejuru y’ikibuno ateye mu buryo bumeze nka ‘vola’ y’imodoka
[Niko amagufwa ameze].
Abaganga baramurangaranye
Tariki 4 Mata 2022, nibwo abaganga
babwiye Dj Dizzo ko asigaje iminsi 90 yo kubaho. Yavuze ko abaganga
bamurangaranye, cancer itakabaye yarageze aho yageze ubu.
Uyu musore yavuze ko ibizamini yakorewe mu bihe bitandukanye, byagiye bigaragaza uko cancer yagiye ikura
mu mubiri we kuva ku gufata hafi y’umuhogo, mu rutirigongo kugeza ku magufwa
ari hejuru y’ikibuno.
Avuga ko byatangiye abaganga
bamubwira ko afite ikibazo cy’umugongo, bamwandikira siporo agomba kuzajya
akora-Arabikurikiza.
Nyuma bamushyize ku miti y’umugongo
ayimaraho umwaka wose, mu gihe ubundi ngo mu busanzwe utagomba kurenza amezi abiri
uyikoresha.
Dizzo avuga ko hari igihe cyageze
bamushyira mu cyumba cy’abantu bategereje gupfa, nyuma y’uko bamubwiye
ko badashobora kuvura cancer cyeretse hari amagufwa y’ukuguru bakuyemo.
Ati “Nagiye ahantu hajya abategereza
gupfa. Nahamaze iminsi isoza umwaka yose. Noneho mpageze hashize icyumweru
baravuga bati rero nta kintu twagufasha kuko aho cancer iri bisaba y’uko
twakubaga, kandi aya magufwa tukayakuramo, kandi aya magufwa ni ahuza akaguru.”
Yavuze ko icyo gihe abaganga bahise
bamubwira ko asigaje amezi 12 yo kubaho.
Avuga ko ku nshuro ya mbere bamubwira ko agiye gupfa byari bigoye
kubyiyumvisha, bitewe n’uko atari kumwe n’umuryango we ubwo yabibwirwaga.
Ati “Hari igihe umuntu aguha
igisubizo cyangwa se umwanzuro utashakaga, ariko kubera ko ari uko bimeze
ukavuga uti ni ibitangaza by’Imana bizabikora.”
Dizzo yavuze ko ariko icyizere
cy’ubuzima cyagarutse nyuma y’uko bamuhaye umuganga ubaga, amubwira ko afite
ubushobozi bwo kumubaga ariko amubwira ko abikoze akaguru ke katakongera gukora
neza, yajya acumbagira.
Uyu musore yavuze ko kuri we yumvaga
ntacyo bitwaye kuba bamubaga akagenda acumbagira.
Avuga ko uwo muganga baherukana ubwo
kuko atongeye kumubona ukundi. Ni mu gihe yamubwiraga ko nyuma yo kumubaga
hazashira ibyumweru bitatu agasubira mu rugo ab’iwabo bagatangira kumwitaho.
Ati “Kuko ubuzima burahenze
muvandimwe. Habayeho uburangare bw’abaganga, bari bamfite, bari bazi aho ndi,
sinigeze mbura. Ntibigeze banshaka ngo bambure. Ntabwo bavuga ngo twashatse
kugukurikirana turakubura. Ni uburangare!”
Yavuze ko ubwo ku wa 4 Mata 2022,
abaganga bamubwiraga ko asigaje iminsi 90 yo kubaho, Se yahise ahagarika akazi
kugira ngo amwiteho.
Dizzo avuga ko yishimiye kugaruka mu
Rwanda, agashima buri wese wamubaye hafi muri ibi bihe.
Yanashimye Perezida Paul ndetse na
RwandAir ku kuntu bamufashije mu rugendo rwe. Ati “Ntabwo nshimira abasitari
gusa cyangwa se abandi babishyize ku mbuga nkoranyambaga, ndashimira
Abanyarwanda bose na ba Diaspora.”
Akomeza ati “Ariko bigeze mu rugendo rwo kuza aha ngaha, ndashimira Nyakubahwa Perezida Kagame, ndashimira na Leta cyane
cyane na RwandAir, kuko kuva mu Bwongereza kugeza hano byari ibintu byiza,
byoroshye.”
Yanashimye abarimo The Ben, Meddy, Dj
Pius n’abandi. Ati “Ni abantu benshi, uvuye kuri The Ben, Meddy, Kitoko, ni abantu
benshi byarenze n’u Rwanda.”
Dizzo yavuze ko mu gihe cy’iminsi
irindwi amafaranga yari akenewe kugira ngo agaruke mu Rwanda yahise aboneka,
ndetse aranarenga. Anashima itangazamakuru ryamukoreye ubuvugizi muri iki gihe
cy’uburwayi bwe. Ati “Mwarakoze kuba mwarangejeje mu rugo.”
Mu 2015 ubwo yari afite imyaka 17
y’amavuko, nibwo Dizzo yatangiye umwuga wo kuvanga imiziki. Icyo gihe ariko nta
bikoresho n’ubumenyi yari afite kuri uyu mwuga.
Byamusabye kubanza gushaka ibikoresho
no gusoza amasomo y’ishuri kugira ngo yinjire mu kibuga azi ibyo agiye gukora.
Yatangiye akora ‘mixtape’ y’indirimbo z’umuhanzikazi Ciney, ‘mixtape’ yakubiyeho indirimbo zitandukanye harimo n’iyo guha icyubahiro Jay Polly witabye Imana, n’izindi.
Dizzo yagarutse mu Rwanda kuharangiriza ubuzima nyuma y’uko abaganga bamubwiye ko asigaje iminsi 90 yo kubaho
Dizzo yavuze ko The Ben, Meddy,
Kitoko, Dj Pius, Davis D n’abandi bamubaye hafi cyane mu burwayi
Dizzo yashimye sosiyete ya RwandAir yamufashije mu rugendo rwe kugeza ageze mu Rwanda
Dj Dizzo yatangaje ko ashaka gukorera
igitaramo mu Rwanda, kandi ko hari abantu bari kuganira bazamufasha
Dizzo yavuze ko abaganga bamurangaranye, kuko hari uwari wamwijeje ko azamubaga agakira
Aho Dj Dizzo ari kuba n'umuryango we i Rugende
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DJ DIZZO NYUMA YO KUGARUKA MU RWANDA
AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye
VIDEO: Iradukunda Jean de
Dieu&Serge
TANGA IGITECYEREZO