RFL
Kigali

Nyagatare: Umugore arakekwaho kwica umugabo we akoresheje isuka

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:24/06/2022 14:44
0


Umugore witwa Ayinkamiye Joselyne uri mu kigero cy'imyaka 25, yatawe muri yombi kuwa Kane tariki 23 Kamena 2022, akekwaho kwica umugabo we witwa Munyaneza Jean Pierre w'imyaka 27 akoresheje isuka.



Nyakwigendera Munyaneza Jean Pierre na Ayinkamiye Joselyne, bari batuye mu murenge Gatunda, akagari ka Gitengure. umudugudu wa Kayigiro. Bari bamaranye imyaka ibiri babana mu buryo butemewe n'amategeko.

Uyu mugabo yapfiriye mu bitaro bya Kanombe mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Kamena 2022 nk'uko InyaRwanda.com yabitangarijwe na mukuru we.

Himbarwa Cyprien mukuru wa Munyaneza Jean Pierre, yavuze ko Ayinkamiye ukekwaho icyo cyaha cyo kwica umuvandimwe we yahise ahungira mu murenge wa Gatunda akaba ariho yafatiwe n'inzego z'ibanze.

Yavuze ati: "Ejo mu gitondo hari mukuru wanjye wari waraje kudusura yazindutse kare ageze kwa Munyaneza agezeyo asanga harakinze ku rugi hariho ingufuri, yahise aza mu rugo arambwira ko avuyeyo agasanga bakinze ariko abonye ubudodo bw'icyarahani mu marembo".

"Nagiye kwa murumuna wacu, nagezeyo nasanze ariko guhorogoma. Nahisemo nkuraho ibikarito byari mu madirishya kUko nta birahure birimo, nahise mbona agaramye bamurambitse isuka mu gatuza, nahise ntabaza abaturage dusanga bamukubise isuka mu mutwe ahantu hatatu".

Himbarwa Cyprien, akomeza avuga ko bajyanye Munyaneza kwa muganga ari naho yapfiriye. Ati"Twamujyanye ku bitaro, tuhageze baduha taransiferi (Transfer) tumujyana i Kanombe ariko byageze saa sita z'ijoro arapfa. Ubu umurambo dutereje kuwushyingura ."

Bandora Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Tabagwe, yabwiye InyaRwanda.com ko hataramenyekana ibyateye uyu mugore kwica umugabo we.

Yagize ati: "Uwo mugore yafatiwe mu murenge duturanye wa Gatunda kuko ariho yahise ahungira, icyatumye amukubita isuka ntabwo kiramenyekana. Icyo twasaba abaturage ni uko bakwirinda amakimbirane mu miryango yabo, igihe bagize ikibazo bakiyambaza ubuyobozi bukabafasha, ntibagomba kwihanira igihe bagiranye ibibazo."

Twagerageje kuvugana n'Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, ariko kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru yari ataboneka ku murongo wa telefoni n'ubutumwa bugufi yohererejwe yari atabusubiza.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND