RFL
Kigali

Uburyo bugezweho muri iyi minsi bwo kwisiga ibirungo ‘Makeup’ - AMAFOTO

Yanditswe na: Umutesiwase Raudwa
Taliki:24/06/2022 13:04
0


Igihe umuntu yatekerezaga ko ibirungo cyangwa 'Makeup' mu ndimi z'amahanga bitagira ibindi bitekerezo bishya byo kuzisiga, ni bwo haje ibirenze ibyo twari tuzi. Makeup z’uyu mwaka zahinduye umukino mu by'ukuri kuko ubu noneho harimo n’impano yo gushushanya. 2022 ni umwaka wo kwigaragaza ukoresheje Makeup.



Benshi batinya "Makeup" ngo zangiza uruhu ariko biterwa n’ibyo wakoresheje, icy’ingenzi ni ukubanza ukamenya uruhu rwawe, ubundi nawe ugasa neza nk'abandi. Abandi ngo ntabwo bazi kuzisiga ariko buriya hari ababigukorera, ibi ni byo bigezweho muri Makeup.


Icya mbere niba udatinya amabara apika wakoresha ubu buryo, ku maso washiraho amabara ashashagirana, ushatse washyiraho ubwoko bubiri ukayatandukanya. Sean Harris uzwi mu bijyanye na Makeup yaravuze ngo iyo wisize ku maso ibara rishashagirana ukunda ‘eyeshadow’, warangiza ugashyira ku munwa akabara k’umuhondo ariko kajya gusa pink ‘pastel pink’ cyangwa aka ‘lip gloss’ gashashagirana, waba usa neza dore ko byaba bijyanye n’igihe cy’impeshyi.


Ese wari uzi uko wakora ingohe zawe neza dore ko ziri muri bimwe mu biri kwitabwaho muri iyi munsi ?. Sean Harris yavuze ko wazikora neza ufata izo ugiye komekaho ukazikata mo kabiri ariko inyuma ari harehare kurusha imbere, ubundi ukazihina ‘curling’ n'izawe ukazihina ubundi ugasigaho ‘mascara’ hombi, ubundi ukomekaho izitari izawe ukaba ukoze ibyo bita ‘Cat eye’ mu ndimi z’amahanga.


Nk'uko ibintu bya kera biri kugaruka no muri Makeup ntibyahasize, uribuka ingohe z’ibitsike kera ukuntu bazikoraga ari duto cyane, ubu nabwo byagarutse, uretse ko aha atari gato cyane 'urepiya' ingohe zawe neza ku buryo nuzisokoza ntakarengaho mu buryo uzishaka, ubundi usigemo aga tiro gake ko kuzuzamo.


Nk'abantu bakunda makeup dufitiye ishyari abantu bavukanye ‘freckles’ bivuze utudomo tujya gusa shokora cyangwa umukara, tuba turi ku mazuru no munsi y’amaso gato kuko turi mu bintu bigezweho muri iyi minsi muri makeup. Biri gukundwa cyane aho bamwe bari no kutwisiga cyangwa bagashyirishaho ama tattoo yatwo.


Uburyo abantu bari gutaka amaso muri uyu mwaka ntawatsinda amaso atakishije udusaro dushashagirana kandi bavuga ko biri mu byoroshye gushyiraho no gukuraho ariko bigaragara neza cyane.


‘Neon eyeliner’ ni ka karongo ubona bashushanya ku maso gatuma amaso yawe agaragara nk'aho ari manini, ubu buryo bwa makeup icyiza cyabwo ishobora kuba makeup yawe y’umunsi utarinze usiga ku maso ‘eyeshadow’ kandi ugasa neza, ikibazo cyaba mu kumenya kukisiga kuko usanga benshi bibagora kukisiga ariko uko ugenda ubikora kenshi ugenda ubimenya kandi unamenya ibikubera.


Ikindi kintu kigezweho muri makeup ni ingohe, n’izi ngohe z’ibitsike nini kandi zisokoje zijyanye hejuru. Kugira ubone iyi shusho bisaba gukoresha isabune, uzizamura bidahenze cyangwa ugakoresha gel yabugenewe ukazisokoza ujyana hejuru biba byiza zingana nka gutya zingana ku ifoto iri hejuru.


Oya ntabwo ibyo twita ‘Bold lip’ mu ndimi z’amahanga biteze kuzavaho vuba, hano ibi ni uburyo bwo gusiga amabara apika ku munwa wenda aho bigeze bizaba gushyiraho ibara ripika cyane bigaragara nk’umuhanzikazi Selena Gomez. Ikindi niba utaramenya ibikubera ubanze ubigerageze nibidakunda ugume ku mabara adapika ‘nudes’ nabyo bigezweho.

Ibigezweho ni byinshi muri makeup, reka tube turekeye aha. Ba ugerageza ibi, ubutaha tuzakomerezaho n’ibindi.

Src: cosmopolitan.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND