RFL
Kigali

CANAL+ Business yashyize igorora amahoteli muri ibi bihe by’inama ya CHOGM

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:23/06/2022 12:18
0


CANAL+ Business, ishami rishinzwe ubucuruzi bw’ibigo binini bikorana na CANAL+, ryashyize igorora abanyamahoteli ndetse n’ibindi bigo binini byifuza gukorana nabo muri iki gihe u Rwanda rwakiriye inama y’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza (CHOGM).



Ni inama iri kubera mu mujyi wa Kigali kuva kuya 20 Kamena kugeza 26 Kamena 2022, ikazitabirwa n’abashyitsi baturutse hirya no hino ku Isi. CANAL+ nk’ikigo gicuruza amashusho cyemeza ko aya ari amahirwe akomeye ku bakiriya bakorana nabo ndetse n’abandi bifuza kugirana imikoranire.

Mu kiganiro n’umuyobozi wa CANAL+ Business, Jean Felix Mwizerwa, yashimangiye ko ishami rye rishishikajwe no gukorana n’ibigo binini bitandukanye nk’amahoteli, inzu zo gucumbikamo, n’ibindi bigo binyuranye byakira abantu basura u Rwanda. Yavuze ko mu gihe u Rwanda rwakira abashyitsi baje kwitabira inama ya CHOGM, CANAL+ Business nayo yabatekerejeho maze ikagabanya ibiciro by’amapaki yabo.

Umuyobozi wa CANAL+ Business Jean Felix Mwizerwa asobanurira bamwe mu bakiriya igabanyirizwa ryashyizweho

Ubu ibiciro by’ifatabuguzi rya CANAL+ Business byagabanyijwe muri ubu buryo bukurikira: Ifatabuguzi rya BASIC riri gutangirwa ibihumbi 7,000 RWF ku cyumba hariho amashene 8 umukiriya yihitiyemo. Ifatabuguzi rya Essentiel n’ibihumbi 10500 RWF, rikabonekaho amashene 16 umukiriya yifuza. Mu gihe ifatabuguzi rya Prestige ari 13500RFW ku cyumba, rikemerera umukiriya guhitamo amashene yose ya CANAL+ yifuza.

Uretse iri gabanywa ry’ibiciro, CANAL+ Business inafasha abifuza gukorana nayo kubona ibikoresho ku buntu, ndetse na Installation ku buntu. CANAL+ isanzwe icuruza amashene arenga 200 ari mu ngeri zitandukanye, harimo nka siporo, cinema, amakuru, ibyegeranyo, umuziki n’andi anyuranye.

Buri fatabuguzi ryagiye rikurwaho amafaranga







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND