CANAL+ Business, ishami rishinzwe ubucuruzi bw’ibigo binini bikorana na CANAL+, ryashyize igorora abanyamahoteli ndetse n’ibindi bigo binini byifuza gukorana nabo muri iki gihe u Rwanda rwakiriye inama y’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza (CHOGM).
Ni inama
iri kubera mu mujyi wa Kigali kuva kuya 20 Kamena kugeza 26 Kamena
2022, ikazitabirwa n’abashyitsi baturutse hirya no hino ku Isi. CANAL+ nk’ikigo
gicuruza amashusho cyemeza ko aya ari amahirwe akomeye ku bakiriya bakorana
nabo ndetse n’abandi bifuza kugirana imikoranire.
Mu
kiganiro n’umuyobozi wa CANAL+ Business, Jean Felix Mwizerwa, yashimangiye ko
ishami rye rishishikajwe no gukorana n’ibigo binini bitandukanye nk’amahoteli,
inzu zo gucumbikamo, n’ibindi bigo binyuranye byakira abantu basura u Rwanda. Yavuze
ko mu gihe u Rwanda rwakira abashyitsi baje kwitabira inama ya CHOGM, CANAL+
Business nayo yabatekerejeho maze ikagabanya ibiciro by’amapaki yabo.
Umuyobozi wa CANAL+ Business Jean Felix Mwizerwa asobanurira bamwe mu bakiriya igabanyirizwa ryashyizweho
Ubu
ibiciro by’ifatabuguzi rya CANAL+ Business byagabanyijwe muri ubu buryo
bukurikira: Ifatabuguzi rya BASIC riri gutangirwa ibihumbi 7,000 RWF ku cyumba
hariho amashene 8 umukiriya yihitiyemo. Ifatabuguzi rya Essentiel n’ibihumbi
10500 RWF, rikabonekaho amashene 16 umukiriya yifuza. Mu gihe ifatabuguzi rya
Prestige ari 13500RFW ku cyumba, rikemerera umukiriya guhitamo amashene yose ya
CANAL+ yifuza.
Uretse
iri gabanywa ry’ibiciro, CANAL+ Business inafasha abifuza gukorana nayo kubona
ibikoresho ku buntu, ndetse na Installation ku buntu. CANAL+ isanzwe icuruza
amashene arenga 200 ari mu ngeri zitandukanye, harimo nka siporo, cinema,
amakuru, ibyegeranyo, umuziki n’andi anyuranye.
TANGA IGITECYEREZO