RFL
Kigali

Big Show, ibitaramo bya SKOL yahurijemo Bull Dogg, Social Mulla n'abandi bizasusurutsa abitabiriye #CHOGM2022

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/06/2022 12:12
0


Uruganda ‘Skol Brewery Ltd Rwanda’ rwenga ibinyobwa, rwateguye ibitaramo rwise ‘Big Show’ bigamije gufasha abitabiriye Inama y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma Commonwealth izwi nka CHOGM n’abanyamujyi gususuruka.



Ibi bitaramo biratangira kuri uyu wa Kane tariki 23 Gicurasi 2022 ku Gisimenti. Umuraperi Bull Dogg afatanije n’umuhanzi Social Mula nibo baza gufungura ibi bitaramo bizajya bitangira mu masaha y’umugoroba kugeza mu masaha akuze y’ijoro.

Skol yateguye ibi bitaramo binyuze mu kinyobwa cya ‘Skol Pulse’. Iki kinyobwa gikozwe mu binyampeke n’ibindi birimo igihingwa cya ‘Hops’.

Ku wa Gatanu tariki 24 Kamena 2022, ibi bitaramo bizaririmbamo abahanzi bubakiye umuziki wabo ku njyana ya Trappish ikundwa cyane n’urubyiruko.

Ni mu gihe ku wa Gatandatu tariki 25 Kamena 2022, Dj Pyfo afatanyije na Dj Brianne ari bo bazasusurutsa abazasohokera ku Gisimenti.

Ibi bitaramo bizasozwa ku Cyumweru tariki 26 Kamena 2022, aho hazaririmba abahanzi bubakiye umuziki wabo ku njyana ya Kinyatrap.

Umuyobozi Ushinzwe Itangazamakuru muri SKOL, Tuyishime Karim [Khenziman], yabwiye INYARWANDA ko Skol yateguye ibi bitaramo mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda gususuruka by’umwihariko abitabiriye inama ya CHOGM iri kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

Ati “Ni uruhererekane rw’ibitaramo bigamije gufasha abitabiriye CHOGM gususuruka no kwishimira ibyiza bitatse u Rwanda. Ni igihe cy’impeshyi, kandi SKOL igira uruhare mu gufasha abanyarwanda n’abandi kubona ibyo kunywa ariko banasusuruka.”

Tuyishime yavuze ko muri ibi bitaramo hazajya haba hari ikinyobwa cya Skol Pulse n’ibindi binyobwa by’uru ruganda.

Amakuru avuga ko hari n’ibindi bitaramo SKOL iri gutegura yatumiyemo abahanzi mpuzamahanga bizajya bibera ahantu hatandukanye muri Kigali.

Uruganda rwa Skol rusanganywe ku isoko ibinyobwa Skol Malt, Skol 5, Virunga Mist, Virunga Gold, Skol Canette, Skol panachen a Skol Lager.     

Skol yateguye ibitaramo ‘Big show’ bizabera ku Gisimenti mu gihe cy’iminsi ine 

Umuraperi Bull Dogg uherutse gusohora album yise ‘Kemotheraphy’ agiye gutaramira abitabiriye CHOGM 

Social Mula wakunzwe mu ndirimbo z’urukundo nka ‘Ma Vie’ agiye gususurutsa abanyamujyi n’abitabiriye inama ya CHOGM 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND