RFL
Kigali

Hinjiye ibitego 510, As Kigali niyo yari ifite ikinyabupfura gicye: Umutemeri wa nyuma kuri shampiyona y'u Rwanda

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:23/06/2022 10:54
0


Icyumweru kirirenze shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda ibonye nyirayo mu buryo butari bworoshye aho byageze ku munsi wa nyuma APR FC igihanganye na Kiyovu Sports.



Wari umwanya w'ibyishimo kuri APR FC kuko yegukanaga igikombe cya 20 yatwaye ifite amanota 66 irusha inota rimwe ikipe ya Kiyovu Sports yari ifite amanota 65. Hari hashize imyaka ibiri shampiyona itaba ngo imikino yose ikinwe kubera COVID-19 aho umwaka w'imikino 2019-20 shampiyona yahagarariye ku munsi wa 23, naho umwaka wa 2020-21 shampiyona ikinwa mu buryo bw'amatsinda amakipe ntiyahura yose.

APR FC yegukanye igikombe cya 20 kikaba icya 3 yikurikiranya 

Iyi shampiyona irangiye, yaranzwe no kwigaragaza kw'abakinnyi kandi bakomeye barimo Emmanuel Okwi Kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Uganda, Bigirimana Abedi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Kiyovu Sports, Youssef Rharb wanyuze muri Rayon Sports igihe gito, TChabalala Hussain wabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi, ndetse na Ishimwe Fiston wabaye umukinnyi w'umunyarwanda watsinze ibitego byinshi.

Ikindi kandi iyi shampiyona izibukirwaho ni iyirukanwa ry'abatoza kuko guhera ku munsi wa mbere umutoza wa mbere yari yagiye. Sekou Sampore watozaga Gorilla FC, niwe mutoza watoje imikino micye muri iyi shampiyona, ndetse aba umutoza ufungurira abandi urugendo rwo kwirukanwa kuko yatoje umunsi wa mbere gusa wa shampiyona.

As Kigali ni imwe mu makipe yari yatangiye shampiyona ahabwa amahirwe ariko iminsi 7 ya mbere abenshi bari bamaze kubona ko nta gahunda 

Gicumbi FC na Etoile de L'Est zasubiyeyo uko zaje

Ntabwo byari biherutse ko amakipe yazamutse mu cyiciro cya mbere ahita yose asubira mu cyiciro cya kabiri uko yakabaye. Gicumbi ni yo kipe yemeye icyaha ko imanutse mu cyiciro cya kabiri mbere, kuko ku munsi wa 27 umwanya yariho wasumbwe n'amanota ifite birangira igiye. Etoile de L'Est bari bazamukanye, nayo yarakukuje ariko umunsi wa nyuma usiga nayo isanze Gicumbi FC basubirayo nk'uko bari baje.

Gicumbi Fc yahinduye ubuyobozi ariko iranga iramanuka 

Usibye ibi bihe by'ingenzi, hari n'imibare y'ingenzi twakusanyije yaranze uyu mwaka w'imikino.

Muri iyi shampiyona hakinwe imikino 480, imikino 240 ibanze ndetse n'indi 240 yo kwishyura. Muri iyi mikino yose habonetsemo ibitego 510 bivuze ko iyo ugabanyijie n'imikino 480 usanga nibura buri mukino warabonetseho igitego kimwe n'ibice.

Amakipe atanu yatsinze ibitego byinshi

As Kigali 43

APR FC 42

Kiyovu Sports 40

Police FC 36

Marine FC 34

Amakipe 5 yatsinzwe ibitego byinshi

Etoile de L'Est 44

Gicumbi FC 43

Marine FC 41

Etincelles FC 38

Gasogi United 35

Kiyovu Sports niyo kipe yonyine yasoje shampiyona idatsindiwe mu rugo kuko yatsinze imikino 10 inganya 5.

Etoile de L'Est yari imaze imyaka 24 idakina icyiciro cya mbere ariko yarahageze isanga amazi ntakiri ya yandi

 Amakipe yabonye imituku myinshi

As Kigali yabonye imituku 6, Gorilla ihabwa imituku 5, Etoile de L'Est ihabwa imituku 4 Police FC ihabwa imituku 3 Gicumbi FC imituku 3 na Rayon Sports imituku 3.

Amakipe 4 afite imikino myinshi atinjijwemo igitego

Kiyovu Sports ifite imikino 18 itinjijwe igitego, APR FC ifite imikino 16, Rayon Sports ifite imikino 12 inganya na Mukura.

Kiyovu Sports niyo kipe ifite imikino myinshi itinjijwemo igitego

Urutonde rw'ibitego amakipe yinjije mu gice cya mbere

Rayon - 24

AS Kigali - 21

APR - 20

Gasogi - 20

Kiyovu - 18

Gorilla - 18

Mukura - 16

Police - 16

Bugesera - 16

Musanze - 15

Marines - 14

Etoile - 14

Etincelles - 12

Espoir - 11

Rutsiro - 9

Gicumbi - 5

Byose hamwe:  249

Urutonde rw'ibitego amakipe yinjije mu gice cya kabiri:

APR - 22

Kiyovu - 22

AS Kigali - 22

Police - 20

Marines - 20

Musanze - 17

Bugesera - 17

Etincelles - 17

Mukura - 16

Espoir - 16

Gorilla - 15

Rutsiro - 15

Gasogi - 11

Etoile - 11

Gicumbi - 11

Rayon – 9

Byose hamwe:  261

Rayon Sports niyo kipe kugira ngo ibone igitego mu gice cya kabiri byayisabaga akazi gakomeye. Iyo yabaga itatsinze mu gice cya mbere byabaga bigoye. 

Amakipe 4 ni yo yayoboye urutonde rwa shampiyona aho Police FC yayoboye urutonde rwa shampiyona ku munsi wa mbere ubwo yatsindaga Etoile de L'Est ibitego 3-0. As Kigali yayoboye urutonde rwa shampiyona iminsi 5 kuva ku munsi wa kabiri kugera ku munsi wa 6, Kiyovu Sports iyobora urutonde rwa shampiyona iminsi y'imikino 8 naho APR FC yegukanye igikombe yayoboye shampiyona iminsi 16 y'imikino.

APR FC niyo yatsinze imikino myinshi 20, Kiyovu Sports itsinda 19, As Kigali, Rayon Sports na Mukura Victory Sports zitsinda 12. Gicumbi FC niyo kipe yatsinze imikino micye 2 ya Etoile de L'Est na Gorilla FC. Umukino wa Gorilla FC ari nawo wa nyuma yawutsinze tariki 26 Ugushyingo 2021 igitego 1-0.

As Kigali niyo kipe yanganyije imikino myinshi 13 ikurikirwa na Gicumbi FC na Rayon Sports zanganyije imikino 12.

Uuyu mwaka wongeye kugora Rayon Sports kuko abafana bayibajije igikombe iracyibura

As Kigali na Mukura ni zo kipe zirukanye abantoza benshi 2 aho As Kigali yatandukanye na Eric Nshimiyimana ikipe ihabwa Jimmy Mulisa by'agateganyo, nyuma yaho basinyisha Mike Mutebi nawe waje kwirukanwa ikipe ihabwa Cassa Mbungo Andre. Mukura Victory Sports nayo ntiyatanzwe kuko birukanye Ruremesha Emmanuel ikipe ihabwa Nshimiyimana nyuma basinyisha Tony Hernandez waje kwirukanwa ikipe isubirana Nshimiyimana.

APR FC, Marine FC, Kiyovu, Musanze FC, Police FC, Espoir FC na Rutsiro FC niyo makipe ataratandukanye n'abatoza batangiranye shampiyona.

Abakinnyi 10 batsinze ibitego byinshi muri shampiona 2021-22 ya Primus National League:

Shaban Hussein - 15

Samuel Chukwudi Nwosu - 12

Abedi Bigirimana - 12

Hassan Djibrine - 12

Fiston ISHIMWE - 11

Sadick Sulley - 9

Johnson Adeaga Adeshola - 9

Mohamed Camara - 9

A. Dominic Ndayishimiye - 9

William Opoku – 8

Abakinnyi b'abanyarwanda batsinze ibitego byinshi

Ishimwe Fiston (Marine FC) 11

Ndayishimiye Antoine (Police FC) 9

Mbonyumwami Thaiba (Espoir FC) 6

Mugunga Yves (APR FC) 6

Ndayishimiye Ramadhan (Marine FC) 6

Usengimana Danny (Police FC) 6

Hakizimana Muhadjiri (Police FC) 6

Twizerimana Onesime (Police FC) 6

Mu bitego 25 Etoile de l’Est yatsinze harimo uruhare rw’ibitego 18 by’abakinnyi 2, 12 bya Samuel Chukwudi Nwosu ndetse n’ibitego 6 bya Peter Agblevo, bivuze ko abandi bakinnyi basigaye basaranganya ibitego 7.

Nwosu Samuel wambaye umuhondo ni umwe mu bakinnyi batunguranya yongera kwiyereka abantu kuko yari avuye muri Rutsiro Fc babona nta musaruro.

Hussain Tchabalala ukomoka mu Burundi ni we watsinze ibitego byinshi muri shampiyona 

Ishimwe Fiston umunyarwanda watsinze ibitego byinshi muri shampiyona

Haringingo wari umutoza wa Kiyovu Sports ibihe byiza yagize byatumye yerekeza muri Rayon Sports






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND