RFL
Kigali

REB iri guhugura abagera kuri 3,540 bashinzwe amasomero n’ababunganira mu rwego rwo gufataneza no kubungabunga ibitabo-AMAFOTO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:6/06/2022 13:23
1


Abashinzwe isomero n’ababafasha mu kwakira ibitabo ku bigo by’amashuri bagera ku bihumbi bitatu na magana atanu na mirongo ine (3540), nibo bari guhugurwa ku mategeko y’isomero no guteza imbere umuco wo gusoma mu bigo by’amashuri.



Gusoma ni imwe mu nkingi ya mwamba mu burezi bw’u Rwanda ndetse no ku isi muri rusange. Gusoma ni byo bifasha umwana kuba yavumbura n’ibyo mwarimu atamuhaye bityo akaba yabasha kumenya byinshi byisumbuyeho.

Kuri uyu wa mbere rero tariki 05 Kamena 2022, Ikigo cy’igihugu cy’Uburezi gishinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, REB, cyatangiye guhugura abashinzwe amasomero n’abayakoramo kimwe n’abafasha mu kwakira ibitabo mu kubafasha kumenya neza amategeko agenga isomero n’uko hakomeza gutezwa imbere umuco wo gusoma mu banyeshuri.

Muri aya magahugurwa ayobowe n’umuyobozi wa REB, Mbarushimana Nelson, abayitabiriye basabwe kumenya neza ko ibitabo bahabwa bikoreshwa neza kandi bikabikwa neza mu rwego rwo kuba byamara igihe aho gufatwa nabi kandi ntibinakoreshwe uko bikwiye.









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mutimawurugo1 year ago
    Amahugurw yaradufashije cyane ko twatangiye gukosora ibyo tutakoraga neza





Inyarwanda BACKGROUND