RFL
Kigali

KOICA yasoje amahugurwa y'abubaka imbuga za Murandasi

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:5/06/2022 15:57
0


Ikigo mpuzamahanga gishinzwe ubutwererane bwa Koreya (KOICA), cyasoje gahunda y’amahugurwa y’ibyumweru bibiri yahawe abubaka imbuga za murandasi 'Rwanda Software Developer Capacity Building', yabereye mu kigo cyigisha imicungire y'imari (Rwanda Management Institute) kuva ku ya 23 Gicurasi kugeza ku ya 03 Kamena 2022.



Amahugurwa yashyizweho akadomo, ni icyiciro kimwe cy'ayatangijwe na KOICA ku bufatanye na RDB ndetse na Minisiteri y' Uburezi, aho iki kigo kizahugura abakozi mu by'ikoranabuhanga mu gihe cy'imyaka 3 mu mushinga wiswe  “RCA Capacity Development Project 2021-2025.

Mu birori byo gusoza icyiciro cya mbere cy'amahugurwa, Bwana CHON, Gyong Shik, umuyobozi w’igihugu mu biro bya KOICA mu Rwanda yavuze ko gahunda yo gutanga amahugurwa yagenze neza.

Yagize ati “Iyi gahunda yateguwe neza igamije guhuza abakozi n'ibyo bakeneye, kugira ngo bateze imbere ikoranabuhanga n'itumanaho binyuze mu gusangira ubumenyi n'uburambe muri politiki, uburezi, n'ikoranabuhanga bigamije iterambere rya ICT mu Rwanda. Nizera ko uwize mu minsi 10 bizamufasha kunoza neza akazi ke ka buri munsi."

Nk'uko byatangajwe n'umwe muri aba bagenerwabikorwa, abitabiriye aya mahugurwa bungutse byinshi mu guteza imbere ubwubatsi bwa software, gusobanukirwa ikoranabuhanga bisumbyeho ndetse no mu miyoborere ishingiye ku iterambere rya ICT.


Mu mahugurwa

Kuva mu 1991, KOICA yashyize mu bikorwa gahunda zayo zita ku nkunga mu Rwanda, aho itanga miliyoni 150 USD buri mwaka, binyuze mu mishinga itandukanye na gahunda zo kongerera ubushobozi abakozi. 

Ibiro bya KOICA mu Rwanda byafunguwe ku mugaragaro mu 2011, aho kuri ubu iki kigo gifite imishinga irenga 10 ikomeje mu Rwanda, iri mu burezi, ubuhinzi n’ikoranabuhanga. 

Mu gihe cya COVID-19, KOICA yafashije Leta y' u Rwanda guhangana n'icyorezo, aho yatanze imodoka yo gupimiramo, ibyumba byo kwipimishirizamo hamwe n’ibikoresho byo gukingira (PPE), byose bifite agaciro ka miliyoni y'amadorari y'America.



KOICA ihugura abakozi mu nzego zitandukanye







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND