RFL
Kigali

Itangazo rya cyamunara y'umutungo utimukanwa ugizwe n'inzu igeretse

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/06/2022 13:42
0


Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy'umwanditsi mukuru Ref. No: 022-049990 (00525/2022/RCV/ORG) cyo kugurisha ingwate mu cyamunara hagamijwe kwishyura umwenda wa Banki;



Ushinzwe kugurisha ingwate aramenyesha abantu bose ko azagurisha muri cyamunara umutungo utimukanwa ugizwe n'inzu igeretse yubatse mu kibanza kibaruwe kuri UPI: 1/02/13/02/3227 giherereye mu mudugudu wa Kibiraro 1, akagari ka Nyarutarama, umurenge wa Remera, akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali; ku buso bungana na M2 137 (SQM) gifite agaciro kangana na 87,670,500 Frw.

Ipiganwa rizakorerwa mu buryo bw'ikoranabuhanga ku rubuga www.cyamunara.gov.rw. Rizatangira kuwa 10/06/2022 saa yine (10h00'AM). Abifuza gupiganwa bagomba kubanza kwishyura ingwate y'ipiganwa ya 5% y'agaciro k'umutungo ingana na 4,383,525 RWF agashyirwa kuri konti No: 00040-06965754-29 iri muri Banki ya Kigali (BK) yitwa "MINIJUST-AUCTION FUNDS" icungwa na Ministeri y'Ubutabera

Kuwa 17/06/2022 saa yine (10h00' AM), ikoranabuhanga rizatanga ku nshuro ya mbere amazina y'abapiganwa n'ibiciro batanze, nihatangira uwegukana umutungo ugurishwa.

Kuwa 19/06/2022 saa y'ine (10h00'AM), ipiganwa mu ikoranabuhanga rizakomeza. Kuwa 26/06/2022 saa y'ine (10h00'AM), ikoranabuhanga rizatangaza ku nshuro ya kabiri amazina y'abapiganwa n'ibiciro batanze, nihatagira uwegukana umutungo ugurishwa

Kuwa 28/06/2022 saa y'ine (10h00'AM) ipiganwa mw'ikoranabuhanga rizakomeza. Kuwa 05/07/2022 saa y'ine (10h00'AM), ikoranabuhanga rizatangaza ku nshuro ya gatatu ari nayo ya nyuma; uko ibiciro byatanzwe ku nshuro zose bisumbana ndetse n'urutonde rw'abapiganwa bose, maze umutungo ugurishwe wegukanwe n'uwatanze igiciro kinini murizo nshuro eshatu

Uwatsindiye cyamunara azishyura binyuze kuri konti No 01707910008 y'ushinzwe kugurisha ingwate Kayumba Godfrey muri Bank of Africa Rwanda PLC.

Gusura umutungo ugurishwa bizajya bikorwa buri munsi mu masaha y'akazi ifoto n'igenagaciro byawo bibonrka ku rubuga: (www.cyamunara.gov.rw).

Abifuza ibindi bisobanuro bahamagara ushinzwe kugurisha ingwate kuri telefoni ngendanwa: 0786061728

Bikorewe i Kigali, kuwa 31/05/2022.

Ushinzwe kugurisha ingwate Me Kayumba Godfrey







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND