Abakinnyi 21 bahamagawe mu Amavubi bakina hano mu Rwanda baraye batangiye imyitozo, mu gihe abakina hanze bo bazahagera mu byiciro bitandukanye.
Umutoza
w'ikipe y'igihugu Amavubi aherutse guhamagara abakinnyi 28 bagomba kwitegura
imikino 2 y'amatsinda yo gushaka tike y'igikombe cya Afurika kizabera muri Cote d'Ivoire aho tariki 2 bazakina na Mozambique muri Afurika y'Epfo, naho tariki 7
bakine na Senegal i Huye.
Kuri
uyu wa kabiri ni bwo abakinnyi bagera kuri 21 bahamagawe bakina hano imbere mu
gihugu batangiye umwiherero uri kubera kuri La Palisse.
Abakinnyi bakina imbere mu gihugu batangiye umwiherero
Abandi
bakinnyi bakina hanze nabo gahunda yabo yagiye hanze aho Rafael York atazagera
mu Rwanda kuko biteganyijwe ko azahura n'abandi muri Afurika y'Epfo tariki 30
Gicurasi umukino uzaba tariki 2.
Manishimwe
Emmanuel na Manzi Thierry bakina muri Maroc biteganyijwe ko bazagera mu Rwanda
tariki 26 Gicurasi ku isaha ya Saa 00:50.
Nirisarike
Salomon azagera mu Rwanda tariki 27 Gicurasi ku isaha ya saa 5:30 Am, Mutsinzi
Ange ukina muri Portugal biteganyijwe ko azagera mu Rwanda tariki 25 Gicurasi
ku isaha ya saa 5:30 Am naho Kagere Meddie ukina muri Tanzania akazagera mu
Rwanda tariki 29 Gicurasi ku isaha ya saa 19:00 PM.
TANGA IGITECYEREZO