RFL
Kigali

Infinix iritegura gushyira ku isoko Telefone nshya “NOTE 12” ifite ikoranabuhanga rihambaye rituma ifotora neza ikanakora yihuta-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/05/2022 17:26
0


Mu gihe cy'imyaka isaga 5 Infinix itangiye gukorera mu Rwanda, ikomeje kwerekana ubudasa mu gutanga ibikoresho biramba kandi bikora neza. Kuri iyi inshuro iki kigo cyararikiye abaturarwanda ko kigiye gushyira ku isoko rya telefone nshya (Note 12) ifite ikoranabuhanga rinogeye buri wese.



Infinix Mobile ni uruganda rwa telefoni zijyanye n'igihe (Smartphnes) rugezweho muri iki gihe rwatangiye gukora mu mwaka wa 2013 muri Hong Kong rugenda rwagura amashami yarwo hirya no hino ku isi, rugera no mu Rwanda. Kuva mu mwaka wa 2017 Infinix yatangira gukorera mu Rwanda, yagiye ishyira ku isoko telefone nziza zigezweho zikoreshwa n'abasirimu benshi. Kuri ubu uru ruganda ruritegura gushyira ku isoko ubundi bwoko bwa telefoni nshya yitwa 'Note 12'.

Infinix Note 12, ni telefone nshya igiye kujya ku isoko 

Nk'uko byatangajwe n'ikinyamakuru GSM Arena, Infinix izanye telefoni nshya yitwa 'Note 12', ikaza izagera ku isoko ryo mu Rwanda mu minsi iri imbere. Iyi telefoni "Note 12" izaba ikoranye ikoranabuhanga rigezweho kandi inakoze mu buryo bubereye ijisho by'umwihariko ikazaba inakoranye ubuhanga kurusha izayibanjirije.

Tumwe mu dushya iyi telefone izanye ku Isi harimo, kuba ifite ubushobozi buhamye mu gufoto amafoto meza ndetse no gufata amashusho hakiyongeraho ko ikoranye na batiri zifite ubushobozi bwiza mu kubika umuriro no kuwinjiza.

Infinix Note 12 izajya hanze ifite amabara yose

Note 12 igiye gushyirwa ku isoko na Infinix izaba ifite umwihariko wa camera y'imbere, ifite ubushobozi bwa 108MP mu gufata amafoto n'amashusho meza. Mu kiganiro na InyaRwanda, Mucyo Eddy ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya Infinix, yatangaje ko Note 12 izabasha gukora yihuse kubera ikoranabuhanga rya Helio G96 ikoranye.

Helio G96, ni ikoranabuhanga akenshi rikunzwe gukoreshwa mu bikoresho bikinishwa imikino yo kuri mudasobwa, gusa ubu buryo akenshi ni bwo butuma abantu bakunda gukina iyi mikino ibaryohera kubera ko iri koranabuhanga rituma byihuta kandi ntibarambirwe. Kuri iyi nshuro, telefone ya "Note 12" igiye kujya ku isoko ifite iri koranabuhanga, ibi akaba ari mu rwego rwo gufasha abazayigura kujya bayikoresha mu buryo bwihise/bitabaruhije.

Ntabwo ari igitangaza ko Infinix yaba igiye gusohora telefoni nk'iyi y'ikinyejana dore ko kuva mu 2017 kugeza n'ubu yagejejeho abanyarwanda telefoni za 'Smartphones' zikomeye kandi zikoranye ubuhanga n'uburambe. Infinix yitegura gushyira telefoni nshya ya Note 12 ku isoko, igiye gushyira igorora abakunzi ba 'Smartphone' zikoranye ikoranabuhanga rigezweho kandi zigaragara neza.

Mu minsi ya vuba Infinix irashyira ku isoko ryo mu Rwanda telefone y'agatangaza yitwa "Note 12"





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND