RFL
Kigali

Ikosa rimwe ukora utekereza ko Uganda ari umutungo wa So! Intambara y'amagambo hagati ya Bobi Wine na Lt Gen Muhoozi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/05/2022 12:53
0


Umuhanzi wahindutse umunyapolitiki wo muri Uganda, Bobi Wine yasubizanyije uburakari Lt Gen Muhoozi amubwira ko atarwanira gusimbura Perezida Museveni.



Saa yine za mugitondo zo ku wa 17 Gicurasi 2022, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Lt Gen Muhoozi yashyize ‘Cartoon’ kuri konti ye ya Twitter ayiherekeresha amagambo avuga ko agaragaza we na ‘Murumuna we’ Bobi Wine yise ‘Kabobi’ bajya impaka ku muntu wabasha gusimbura Museveni.

Iyi ‘Cartoon’ yakozwe n’umunyabugeni Kintu. Uyu Jenerali w’inyenyeri eshatu, yanditse agira ati “Njyewe na Murumuna wanjye turi kujya impaka kuwabasha guhagaragara neza mu nkweto za Papa wanjye [Perezida Yoweri Museveni umaze imyaka irenga 30 ku butegetsi].”

Saa yine za mugitondo zo kuri uyu wa 18 Gicurasi 2022, Depite Bobi Wine yanditse kuri Twitter asubiza Lt Gen Muhoozi. Yamubwiye ko atari umuvandimwe we nk’uko abivuga, kandi ko atarwanira gusimbura Se Perezida Museveni.

Ati “Ntabwo ndi umuvandimwe wawe. Kandi ntabwo ndwanira gusimbura So [Guhagaragara mu nkweto za Se].”

Robert Kyagulanyi [Bobi Wine] yakomeje abwira Muhoozi ko ari we ukwiriye gusigarana buri kimwe cya Se. Ati “Ukwiriye wowe gusigarana inkweto za So, ingofero n’inka ze.”

Uyu munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yabwiye Muhoozi ko ikosa rimwe akora ari uko atekereza ko Uganda ari umutungo wa Se.

Yavuze ati “Ikosa rimwe ujya ukora ni uko utekereza ko Uganda ari umutungo wa So azakuraga.”

Mu 2021, Bobi Wine yahatanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu cya Uganda aratsindwa. Perezida Museveni ni we watsinze n’amajwi 5.851.037, ni ukuvuga 58.64% y’abatoye bose.

Ni mu gihe Bobi Wine winjiye muri politiki mu 2017, yagize amajwi 3.475.398 ni ukuvuga 34.83% y’abatoye.

Bobi Wine uzwi mu mudiho wa Afrobeat, yafunzwe mu bihe bitandukanye muri Uganda. Ni umudepite mu nteko ya Uganda, aho ahagarariye akarere ka Kyadondo kari rwagati muri Uganda.

Uyu mugabo w’imyaka 39 y’amavuko, afatwa nka 'perezida wo muri ghetto'. Kandi avuga ko urubyiruko rumushyigikiye cyane.

 

Bobi Wine yabwiye Lt Gen Muhoozi ko adahanganiye gusimbura Perezida Museveni

 

Mu 2021, Bobi Wine yatsinzwe amatora-Atanga ikirego avuga ko atemera intsinzi ya Museveni







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND