RFL
Kigali

Umusifuzi Dushimimana Eric yakoze ubukwe na Uwase Marie Louise - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:18/05/2022 20:43
0


Kuwa Gatandatu tariki 14 Gicurasi 2022 ni bwo Umusifuzi wo mu kibuga hagati Dushimimana Eric yakoze ubukwe na Uwase Marie Louise bamaranye imyaka 5 bakundana.



Ubu bukwe bwabereye mu Karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw'u Rwanda, ahantu Dushimimana Eric avuga ko ubwiza bwaho ari bwo bwatumye batwarayo ubu bukwe. Inshuti ndetse na bamwe mu basifuzi bagenzi be bari bitabiriye ubu bukwe aho ibyishimo byari byose kuri uru rugo rushya ruzatura i Kigali.

Tariki 19 Gashyantare uyu mwaka Eric yari yambitse impeta y'urukundo Uwase Marie Louise na we amwemerera kubana ubuziraherezo, nyuma yaho tariki 25 Werurwe Dushimimana na Marie Louise basezeranye imbere y'amategeko mu murenge wa Remera bemeranya kubana ubuziraherezo.

Eric Dushimimana asanzwe ari Umusifuzi wo mu kibuga hagati umaze imyaka 5 asifura mu cyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru, akaba yari Umusifuzi wa Kane ubwo Mukura yatsindaga APR FC, ndetse ayobora umukino Rayon Sports yahuyemo na Gorilla FC muri uyu mwaka w'imikino.




Umukino Mukura Victory sports yatsinzemo APR FC, Dushimimana Eric yari Umusifuzi wa kane



Dushimimana Eric yari Umusifuzi mukuru ku mukino Rayon Sports yahuyemo na Gorilla


Dushimimana Eric ati 'murambona'?



Dushimimana Eric yari ku mukino wahuje Rayon Sports na Marine FC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND