RFL
Kigali

Uburanga bwa Reginae Carter utunze Miliyari 2Frw, imfura ya Lil Wayne yabyaye afite imyaka 16-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:18/05/2022 14:23
0


Mu mafoto irebere uburanga bwa Reginae Carter utunze akayaba ka Miliyari 2 Frw akaba imfura y'icyamamare Lil Wayne yabyaye afite imyaka 16 y'amavuko.



Reginae Carter umunyamideli akaba n'umukinnyi wa filime ni umukobwa w'imfura y'umuraperi kabuhariwe Lil Wayne yabyaranye n'umugore we wa mbere Toya Wright Johnson. Reginae Carter yavutse ku itariki 29/11/1998 akaba yaravutse ubwo Se yarafite imyaka 16 y'amavuko. Reginae Carter yatangiye kumenyekana kuva akiri muto bitewe nuko yavutse mu muryango w'ibyamamare ndetse nawe ntiyagiye kure y'imyidagaduro kuko yatangiye kumurika imideli kuva afite imyaka 15 y'amavuko.

Kuva muri 2009 Reginae Carter yagaragaye muri 'documantaire' ya Se Lil Wayne yise 'The Carter' yagaragazaga ubuzima bwite bw'uyu muraperi inagaruka by'umwihariko ku mubano wihariye afitanye n'umukobwa we Reginae Carter. Muri 2017 Reginae Carter yatangiye kugaragara mu kiganiro cyitwa 'Growing Up Hip Hop' cyigaragaza ubuzima bw'abana babyawe n'abaraperi b'ibyamamare. Iki kiganiro cyatumye benshi batangarira uburyo Reginae Carter yakuze akavamo inkumi y'ikimero.

Reginae Carter arikumwe n'ababyeyi be

Mu mwuga wo gukina filime Reginae Carter yamenyekanye cyane muri filime nka Pride & Prejudice,Dear Santa,I Need A Date hamwe n'izindi.Uyu mukobwa w'imyaka 24 akaba ari ku rutonde rw'ibyamamarekazi bitunze agatubutse bituye mu mujyi wa Atlanta. Ikinyamakuru Hollywood Unlocked cyatangaje ko nubwo umutungo wa Reginae Carter benshi batekereza ko yawukuye kuri Se nyamara nawe ubwe afite akazi kamwinjiriza amafaranga menshi. Kugeza ubu Reginae Carter atunze miliyoni 2 z'amadolari mu manyarwanda angana na miliyari 2Frw.

Regiane Carter arikumwe na Se Lil Wayne barushanya imyaka 16

Aya mafaranga Reginae Carter akaba yaragiye ayakura mu gukina filime no kwerekana imideli hamwe n'ikiganiro cye 'We in the Kitchen' cyinyura kuri YouTube. Ikinyamakuru Rap Up gitangaza ko Reginae Carter uzwiho gutunga agatubutse akiri muto, ari mubanyamideli b'uburanga bagezweho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uburanga bwe bukaba bukomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga barimo n'abarenga miliyoni 6 zimukurikira kuri Instagram.

Mu mafoto akurikira irebere uburanga bwa Reginae Carter imfura ya Lil Wayne itunze akayabo ka miliyari 2 Frw:










Reginae Carter umukobwa wa Lil Wayne yamamaza imyenda y'imbere ikorwa n'uruganda Fenty rwa Rihanna




Umunyamideli Reginae Carter imfura ya Lil Wayne







Uburanga bwa Reginae Carter buvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga


Reginae Carter ari kumwe na Se Lil Wayne






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND