RFL
Kigali

Gen. Muhoozi yanyuzwe n'igihangano kimugaragaza ajya impaka na Bobi Wine z'ushobora gukwirwa n'inkweto za Museveni

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/05/2022 13:03
0


Mu kanya gashize kuri uyu wa Kabiri, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba imfura ya Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni, yasangije abamukurikira kuri Twitter, igihangano cyo mu bwoko bwa 'Cartoon' kimugaragaza arimo kujya impaka na Bobi Wine ku wakwirwa n'inkweto za Perezida Museveni.



Ni igihangano cyakozwe n'uwitwa Kintu wo muri Uganda usanzwe ari umuhanzi w'umunyabugeni w'umuhanga cyane. Muhoozi yavuze ko Kintu ari we muhanzi w'umunyabugeni nimero ya mbere muri Uganda. Kuri iki gihangano hagaragaraho inkweto yanditseho Museveni, iri hagati ya Depite Bobi Wine ndetse na Gen. Muhoozi Umugaba Mukuru w'ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda ndetse bivugwa ko ari we uzasimbura Se ku buyobozi bw'iki gihugu.


Lt Gen. Muhoozi yanyuzwe cyane n'iki gihangano

Depite Bobi Wine wiyamamarije kuba Perezida wa Uganda mu matora aheruka agatsindwa na Yoweli Kaguta Museveni umaze imyaka 36 ayobora Uganda kuva mu mwaka wa 1986, ni umwe mu bafite inyota yo kuyobora iki gihugu. Kuri iki gihangano, Bobi Wine agaragara ahagaze arimo kwihanangiriza Gen. Muhoozi ko inkweto za Perezida Museveni ari ingano y'izo asanzwe yambara, bityo ko adakwiye kuzikoraho. Ati "Its my size (ni zo zanjye), ntuzikoreho".

Lt Gen. Muhoozi we agaragara yicaye ku ntebe yanditseho 'Better Uganda' [Uganda Nziza Kurushaho] arimo kubwira Bobi Wine yise murumuna we 'Kabobi' ko izo nkweto adakwiye kuzirwanira nawe bitewe n'uko ari uturemangingo ndangasano twe, ibisobanuye ko ari we [Muhoozi] ugomba kuzambara rwose, ati "Biroroshye Muvandimwe! Si ikosa ryanjye, ni uturemangingo ndangasano twanjye".

Lt Gen. Muhoozi yanditse kuri Twitter ko yanyuzwe n'iki gihangano, arangije atakagiza umuhanzi washushanyije iki gihangano. Ati "Njye na murumuna wanjye 'Kabobi' tujya impaka z'ushobora kwambara inkweto za Data zikamukwira neza! Urakoze Kintu, umuhanzi mwiza cyane muri Uganda ...". Yakurikijeho emoji ebyiri ziseka mu kugaragaza ko yashimishijwe cyane n'iki gihangano.

Usesenguye iki gihangano ukagihuza n'amakuru agezweho muri Uganda, ntabwo inkweto igaragara kuri iki gihangano ari inkweto zisanzwe abantu bambara ahubwo iragereranywa n'Intebe ya Perezida wa Uganda kuri ubu yicawemo na Museveni, aho uyu muhanzi [Kintu] yibazaga uzasimbura Museveni. Bobi Wine avuga ko nawe byamubera kuba Perezida ariko Muhoozi akamusubiza ko ari we bibereye cyane kandi byoroshye kuko ari umwana wa Perezida Museveni. 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND