RFL
Kigali

The Ben yagaragarije urugwiro umwana bizamura amarangamutima ya benshi bamwibukije ko Pamella nawe abyara -AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:17/05/2022 12:58
1


The Ben yagaragarije urukundo umwana bizamura amarangamutima ya benshi bamwibukije ko umukunzi we Uwicyeza Pamella, [nawe wagaragaje ibinezaneza bye anaherutse kwambika impeta] ko nawe abyara banamumusabira ko yamubyarira uwe.



Umwana wagaragaye ari kumwe na The Ben mu mashusho yasangije abamukurikira y’amasegonda macye agira ati:”Se wabo w’umwana Ben”, yashyizweho ibitecyerezo bitandukanye aho benshi bagaragaje ko ari kumwe n’umwana mwiza abandi nabo bamubwira ko akwiye kwibuka ko Pamella nawe abyara.

Uwitwa Kadri ni we wagize ati:”Pamella nawe arabyara nizere ko ubyumvise.” Naho uwitwa Bruno Giggy yagize ati:”Ndacyeka uwo nguwo ari Myla umukobwa wa Meddy.” Mu gihe Plaisir yagize ati:”Baterure sha gusa vuba nawe uraduha umwana.”

Umukunzi wa The Ben, Pamella Uwicyeza nawe yagaragaje ko atewe ubwuzu n’umwana uri gukina na ‘se wabo’, maze abakunzi ba bombi baheraho bamusaba binginga ngo nabyarire The Ben umwana. Uwitwa Mark Fish yagize ati:”Uwicyeza Pamella turakwinginze mubyarire umwana,  turi abanyamurango be kuva muri Uganda.”

Undi nawe witwa Elvino Rwanda yagize ati:”Wabyariye undi mwana agakobwa ukagabanya ibitecyerezo bya za emoji.” N’ubwo The Ben ari we washyize amashusho ku mbuga nkoranyambaga ze, ariko siwe wenyine ugaragara ari kumwe n’uyu mwana bamwe bakomeza kwitiranya.

Urukundo rw’aba bombi rukaba rwaratangiye mu mwaka wa 2019 nyuma ruza gukomeza gukomera, kugera ubwo kuwa 17 Ukwakira 2021 The Ben yambitse impeta Uwicyeza Pamella, mu minsi micye hakaba hitezwe ibirori by'ubukwe bw’aba bombi.


The Ben yishimanye n’uyu mwana muto bituma asabwa kubyara uwe

Pamella yasabwe n'abafana b'umukunzi we The Ben kumubyarira agakobwa

The Ben yambikiye impeta Pamella mu birwa bigerwaho n’abifite bya Maldives


The Ben yibukijwe ko Pamella abyara

Pamella yasabwe kubyarira The Ben umwana w'umukobwa








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ingabire ruth1 year ago
    Nukuri nibyo Pamella nagire vuba amubyarire umwana kuko wirindiriza amazi ariwowe uzayavoma





Inyarwanda BACKGROUND