The Ben yagaragarije urukundo umwana bizamura amarangamutima ya benshi bamwibukije ko umukunzi we Uwicyeza Pamella, [nawe wagaragaje ibinezaneza bye anaherutse kwambika impeta] ko nawe abyara banamumusabira ko yamubyarira uwe.
Umwana wagaragaye ari kumwe na The Ben mu mashusho yasangije abamukurikira y’amasegonda macye agira ati:”Se wabo w’umwana Ben”, yashyizweho ibitecyerezo bitandukanye aho benshi bagaragaje ko ari kumwe n’umwana mwiza abandi nabo bamubwira ko akwiye kwibuka ko Pamella nawe abyara.
Uwitwa Kadri ni we wagize ati:”Pamella
nawe arabyara nizere ko ubyumvise.” Naho uwitwa Bruno Giggy yagize ati:”Ndacyeka
uwo nguwo ari Myla umukobwa wa Meddy.” Mu gihe Plaisir yagize ati:”Baterure sha
gusa vuba nawe uraduha umwana.”
Umukunzi wa The Ben, Pamella Uwicyeza nawe yagaragaje ko atewe
ubwuzu n’umwana uri gukina na ‘se wabo’, maze abakunzi ba bombi baheraho bamusaba
binginga ngo nabyarire The Ben umwana. Uwitwa Mark Fish yagize ati:”Uwicyeza
Pamella turakwinginze mubyarire umwana, turi abanyamurango be kuva muri Uganda.”
Undi nawe witwa Elvino Rwanda yagize ati:”Wabyariye undi mwana agakobwa ukagabanya ibitecyerezo bya za emoji.” N’ubwo The Ben ari we washyize amashusho ku mbuga nkoranyambaga ze, ariko siwe wenyine ugaragara ari kumwe n’uyu mwana bamwe bakomeza kwitiranya.
Urukundo rw’aba bombi rukaba rwaratangiye mu mwaka wa 2019 nyuma ruza gukomeza gukomera, kugera ubwo kuwa 17 Ukwakira 2021 The Ben yambitse impeta Uwicyeza Pamella, mu minsi micye hakaba hitezwe ibirori by'ubukwe bw’aba bombi.
The Ben yishimanye n’uyu mwana muto bituma asabwa kubyara uwe
Pamella yasabwe n'abafana b'umukunzi we The Ben kumubyarira agakobwa
The Ben yambikiye impeta Pamella mu birwa bigerwaho n’abifite bya Maldives
The Ben yibukijwe ko Pamella abyara
Pamella yasabwe kubyarira The Ben umwana w'umukobwa
TANGA IGITECYEREZO