Mu mafoto, ihere ijisho uko ibyamamare byaserutse mu myenda idasanzwe, mu birori bya Billboard Music Awards 2022.
Mu masaha macye ashize, nibwo ibirori by'ibihembo ngarukamwaka bya Billboard Music Awards 2022 byabaye, aho byitabiriwe n'ibyamamare byo mu ngeri zinyuranye yaba mu muziki, mu mideli, muri cinema n'ahandi. Ibi birori byabereye muri sitade ya Grand Garden Arena iherere muri Las Vegas, byari biyobowe n'umuraperi kabuhariwe P.Diddy uri mu baserukanye umucyo ku itapi itukura. Billboard Music Awards 2022 ikaba yaranzwe n'udushya mu myambarire, aho abasitari benshi baserutse mu myambaro itamenyerewe.
PageSix yatangaje ko ibyamamare bitandukanye, byanyuze ku itapi itukura mu myambarire ibereye ijisho. Mu batunguranye ku itapi itukura harimo Kylie Jenner, wazanye n'umwana we hamwe n'umukunzi we Travis Scott. Umuhanzi Machine Gun Kelly n'umukunzi we Megan Fox nabo bari mu bari baberewe. Mu mafoto akurikira, irebere uko ibyamamare byaserutse mu birori bya Billboard Music Awards 2022:
Kylie Jenner n'umukunzi we Travis Scott
Kylie Jenner arikumwe n'imfura ye Stormi
Umukinnyi wa filime Megan Fox hamwe n'umukunzi we Machine Gun Kelly
Umuhanzikazi Chloe Bailey
Umuhanzikazi Becky G
Umuraperikazi Megan Thee Stallion
Umuraperi Diddy
Abana b'umuraperi Diddy
Umukinnyi wa filime Dove Cameron
Umunyamideli Heidi Klum
Umuhanzi Burna Boy
Umuhanzikazi Doja Cat
Icyamamare DJ Khaled
Umuhanzi Jack Harlow
Umuraperikazi Latto
Diddy arikumwe n'umuhungu we
Umuhanzikazi Mary J.Blige
Umuhanzi Ty Dolla Sign arikumwe n'umukunzi we
Umuhanzi Giveon
Umuhanzikazi Teyana Taylor
Itsinda ry'abaraperikazi City Girls
Umuhanzikazi Shenseea
TANGA IGITECYEREZO