RFL
Kigali

Kanye West, Olivia Rodrigo na Doja Cat mu begukanye ibihembo bya Billboard Music Awards 2022

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:16/05/2022 9:44
0


Umuraperi Kanye West, Olivia Rodrigo na Doja Cat bari mu bahanzi begukanye ibihembo bya Billboard Music Awards 2022.



Ibihembo bya Billboard Music Awards bitangwa buri mwaka, aho bihurizwamo abahanzi bakomeye bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'abandi bo mu bindi bihugu. Mu ijoro ryakeye, nibwo ibi bihembo bitangwa hakurikije amajwi y'abafana uko batoye ndetse bakanareba uko indirimbo z'abahanzi batandukanye zitwaye ku rutonde rwa Billboard Hot 100, byatanzwe. Abahanzi b'ibyamamare nibo biganje mu begukanye ibi bihembo, kuva ku muraperi Kanye West kugeza kuri Olivia Rodrigo w'imyaka 19 umaze kwibikaho ibihembo byinshi mu gihe gito amaze mu muziki.

Dore uko abahanzi batandukanye begukanye ibihembo bya Billboard Music Awards 2022:

-Umuraperi Kanye West yegukanye igihembo cy'umuhanzi wakunzwe mu ndirimbo zo guhimbaza Imana.


-Umuraperi Drake yegukanye igihembo cy'umuhanzi ukunzwe cyane


-Olivia Rodrigo yegukanye igihembo cy'umuhanzi mushya witwaye neza


-Taylor Swift yegukanye igihembo cy'umuhanzi ufite album nziza ikoze mu njyana ya Country Music


-Umuhanzikazi Lady Gaga yegukanye igihembo cy'indirimbo ibyinitse ikoze mu njyana ya Electronic.


-Umuhanzikazi Doja Cat yegukanye igihembo cy'umuhanzikazi mwiza ukora injyana ya R&B.


-Umuhanzi Bad Bunny yegukanye igihembo cy'umuhanzi mwiza w'umulatini.


-Umuraperikazi Megan Thee Stallion yegukanye igihembo cy'umuraperikazi witwaye neza.


-Umuhanzi The Weeknd yegukanye igihembo cy'umuhanzi w'umugabo witwaye neza

-Umuraperi Lil Nas X yegukanye igihembo cy'indirimbo nziza ikoze mu njyana ya Rap


-Umuhanzikazi Mary J.Blige yahawe igihembo cyihariye nk'umuhanzikazi wageze kubikorwa by’indashyikirwa mu gihe  cy'imyaka 31 amaze mu muziki.


Abandi bahanzi batsindiye ibihembo bya Billboard Music Awards harimo Bruno Mars n'itsinda rye Silk Sonic, harimo kandi umuhanzi Omarion na Bow Wow begukanye igihembo cy'abahanzi bakoze Tour nziza mu mwaka wa 2021.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND