RFL
Kigali

“Amasezerano ahagaze gato” Amagambo ya Elon Musk ku mushinga wo kugura Twitter agiye gutangaho arenga 16% by’ubutunzi bwe

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:14/05/2022 12:17
0


Kuri uyu wa Gatanu ni bwo umuherwe Elon Musk yatangaje ko abaye ahagaritse amasezerano yo kugura rumwe mu mbuga nkoranyambaga ruzwi nka Twitter, gusa nyuma yaje kwandika ko umushinga acyiwukomeje. Umubare wa 'Spam' (ubutumwa cyangwa ibikorwa bitemewe bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga n’inkuta mpimbano) biri kumuca intege.



Elon Musk wavukiye muri Africa akaba n'umwe mu banya-Africa bakoze amateka, ku munsi wo kuw Gatanu yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ati: "Amasezerano na Twitter arahagaritswe by'agateganyo kubera amakuru adufasha neza kumenya imibare y’abakoresha urubuga batanga ubutumwa butari bwo cyangwa abakoresha konti mpimbano, bigaragara ko bari munsi ya 5%." Ibi biri no mu byatumye ashaka kuyigura kugira ngo agabanye amabwiriza ku bayikoresha ndetse no guca konti mbimbano.

                   
          Ubutumwa bwe Elon Musk ku bijyanye no kugura Twitter 

Uyu muherwe akomeza avuga ko ibitekerezo byo kugura uru rubuga bikomeje. Ni ibintu biri kwihuta cyane. Mu kwezi kwa Mata ni bwo byamenyekanye ko Musk yabaye umunyamigabane munini kurusha abandi muri Twitter, aho afite 9.2% muri iyi kompanyi.

Nyuma yasabwe kuba umwe mu bagize inama y'ubutegetsi ya Twitter ariko arabyanga, ahubwo nyuma gato tariki 14 Mata ababwira ko ashaka kuyigura ikaba iye wenyine.

Nyuma y’amagambo avuga ko ahagaritse amasezerano, uyu mukire yagarutse asa n'uwivuguruza avuga ko agifite gahunda kandi afite ubushake bwo kugura iki kigo agiye gutangaho akayabo kangana na karenga 16% by’ubutunzi bwe bwose.

                               
             Ubutumwa bwa Elon Musk agaruka ku mushinga wo kugura Twitter 

Twitter yashatse kwanga ubusabe bwe, ivuga ko itakwemerera uwo ariwe wese kurenza 15% by'imigabane. Ariko bahinduye ibitekerezo byabo amaze kubabwira igiciro ashaka gutanga kingana na Miliyari 44 z’amadorali ya Amerika.


Umwanditsi: Iradukunda Olivier

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND