Umusifuzi Mpuzamahanga Mukansanga Salima, ari mu bitabiriye Siporo ya Kigali Night Run anabakoresha imyitozo.
Mu
kabwibwi ko kuri uyu wa 5 tariki 13 Gicurasi, nibwo Siporo ya Kigali Night Run
yakorwaga aho kuri iyi nshuro yateguraga Kigali international Peace Marathon. Iyi
Siporo yatangiye ku isaha ya saa 19:00 PM, gusa saa 18:00 PM abantu bari
batangiye kugera Kigali Height ari naho bari guhagurukira.
Iyi Siporo yaherukaga kuba muri Werurwe uyu mwaka, isanzwe iba itegura irushanwa rya Kigali international Peace Marathon riba ngaruka mwaka. Kuri iyi nshuro Kigali international Peace Marathon izaba tariki 29 Gicurasi.
Mukansanga yakoranye imyitozo n'abandi
Abantu bahageze hakibona Imyiteguro yari yatangiye kare
Ingeri zose zari zitabiriye
Imihanda ya Kimihurura yari yagenewe abanyamaguru gusa
TANGA IGITECYEREZO