Kigali

Barutanwa imyaka isaga 20! Akantu ku kandi ku rukundo rwa Kanye West na Chaney Jones uteye akanasa na Kim Kardashian-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:13/05/2022 20:03
0


Umuraperi n’umuhangamideli Kanye West w’imyaka 44 uherutse guhinduza izina akiyita ‘Ye’, akomeje kuryoherwa n’urukundo n’umunyamideli w’imyaka 24, ufite imimerere nk’iya Kim Kardashian baherutse gutandukana.Nyuma y’uko batandukanye, Kim Kardashian yakomeje kwereka isi yose ko ari mu rukundo na Pete Davidson, none Kanye West nawe yatangiye kwerekana ko Chaney Jones yamwimariyemo.

Kanye n’umunyamideli Chaney batangiye kujya basohokana mu birori bitandukanye, muri Mutarama bagaragaye bari kumwe muri Malibu n’ubwo bwose icyo gihe abantu bari bazi ko Kanye agikundana na Julia Fox nawe bakanyujijeho.

Bidatinze Chaney yaje kwitabira ibirori byo kumva Album ya Kanye yitwa Donda 2, benshi bamubonye babanje kumwitiranya na Kardashian kuko yari yambaye neza mu buryo bwe.

Kuwa 14 Gashyantare, umunyamakuru wa US Weekly yashyize ukuri hanze agaragaza ko Julia yamaze gutandukana na Kanye West n’ubwo bakiri inshuti, ariko ibyo gukundana byo kubana bitakirimo.

Kuwa 26 Gashyantare, Chaney yashyize hanze amafoto amugaragaza yambaye hafi ya ntabyo, maze kuwa 28 Gashyantare  ashyira hanze amafoto ye ari kumwe na Kanye West amufashe munda.

Nyuma y’iminsi ibiri ibi bibabaye, Kanye West nawe yahamije iby’urukundo rwe na Chaney ahamya ko ibyabo bikomeje gukomera nyuma y’ibyabaye byose, mu gutandukana kwa Kanye West na Kim Kardashian.

Urukundo rwa Chaney na Kanye n’ubwo bamwe barubonaga nk’igihuha, gusa birumvikana ko rwose kuba Kanye yakundana na Chaney bifite ishingiro, kuko asa neza kandi ateye nk’umugore bahoze bakundana.

Kuwa 11 Werurwe bombi bitabiriye umukino wa Lakers aho bagiriye ibihe byiza, baseka kuva binjira muri sitade kugera umukino ugeze kumusozo. Kuwa 18 Werurwe ikinyamakuru cya TMZ cyakoze inkuru yerekana ibintu binyuranye Kima na Chaney bahuriyeho, haciyeho agahe gato uyu mukobwa atangaza ko nta na rimwe we na Kanye bari bavuga kuri Kim.

Haciyeho kandi agahe gato urukundo rwabo barushyize ku rundi rwego, aho Kanye yahaye impano y’igikapu gihagaze miliyoni zigera kuri 275Frw cyo mu bwoko bwa Birkin umukunzi we Chaney.

Ubwo kandi Kanye aheruka kwegukana ibihembo bigera kuri bibiri muri Grammy kubera Album ye ya 10, Chaney yamurase amashimwe agaragaza ko Kanye ari igitangaza mubyo akora byose kandi atewe ishema nawe.

Ikinyamakuru cya US MAGASINE kuwa 13 Mata cyagaragaje West na Chaney mu biruhuko by’abakundana, mbere gato y’uko Kim Kardashian ubwe avuga ku buryo abona Chaney bajya gusa.

Muri Gicurasi 2022 nibwo yaje gushyira Chaney hanze, ifoto yatumye benshi bamugarukaho cyane igaragaraza ko yamaze kwishushanyaho Tattoo ya ‘Ye’, izina rishya ry’umukunzi we Kanye West.

Urukundo rukomeje kuryoha

Chaney afite imyaka 24 naho Kanye West afite 44

Bamwe bitiranya Chaney na Kim

Yishyizeho Tattoo ya Kanye West ku kaboko

Afite imimerere nk’iya Kim Kardashian


  


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND