RFL
Kigali

Abinyujije mu mitoma 10 Gafotozi Iradukunda Leon yatatse umukunzi we Kwizera Channy nyuma yo kumwambika impeta-AMAFOTO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:12/05/2022 12:23
0


Kuri uyu wa Gatatu taliki 11 Gicurasi 2022 ni bwo Iradukunda Leon uzwi nka Lion Images yasabye umukunzi we Kwizera Channy (Queen Channy) kumubera umugore, nawe amwemerera adaciye ku ruhande ahita amwambika impeta.



Uyu musore yatangaje ko urukundo rwe na Kwizera Channy rukomeye ndetse yemeza ko rufite umugisha dore ko bamaranye imyaka ibiri irenga. Mu magambo ye Iradukunda Leon yagize ati ”Urukundo rwanjye na Kwizera Channy rurakomeye kandi rurimo umugisha, ndamukunda kandi nawe arankunda, nyuma y’imyaka ibiri duhuye nibwo nahisemo ku mwambika impeta uyu munsi nkamushimira ko yankunze ndetse nkana mwerekako mu kunda by’umwihariko”.

Leon Iradukunda uzwi nka Lion Images yambitse impeta umukunzi we Kwizera Channy

Leon yakomeje asobanura ko bwa mbere bahura yari mu kazi ari gufata amashusho maze ashimira Imana ko yamuhaye uwo bahuje umwuga. Mu magambo ye, Lion yasobanuye ko uretse kuba bahuje akazi ngo akunda n’uko agakorana umwete. Yagize ati “Bwa mbere mpura na Kwizera Channy, twari mu kazi nkora buri munsi ko gufata amashusho n’amafoto, turaganira, turamenyana kuko nawe akora umwuga nk’uwanjye". 

"Nkimenya ko nawe ari byo akora narishimye cyane kandi nshimira Imana kubera ko nabonye umukobwa ukora umwuga nk’uwo nkora. Icyo gihe nakunze ukuntu nabonye akora akazi, kuko nahoraga nifuza kuzahura n’umukobwa duhuje umwuga kandi nyagasani yarabikoze. Uyu mwari twakomeje kugenda tumenyana umunsi ku munsi, nyuma y’igihe nza kumusaba ko yambera umukunzi, hashize iminsi ampa igisubizo cyiza, urukundo rwacu ruba rutangiye uko”.

Leon yatangaje ko mu kwezi kwa Werurwe ari bwo yatekereje kumwambika impeta akamwitura urukundo amukunda ndetse akamusezeranya kutazamusiga wenyine. Uyu musore yavuze ko akimara kubitekereza yahise anabishyira mu bikorwa.

“Mu kwezi kwa gatatu (Werurwe) nibwo natekereje neza mbona ko mukunda cyane by’ukuri kandi nawe ankunda, ni bwo nagize igitekerezo cyo kuzamusaba ko yazambera umugore w’ibihe byose, tukazasangira akabisi n’agahiye. Nafashe umwanzuro uyu munsi rero wo ku mwambika impeta y’urukundo musaba ko twakomezanya mu rukundo twatangiye”. 

Bari mu byishimo bidasanzwe

Dore amagambo 10 Lion yabwiye umukunzi we Kwizera Channy

1.      Mukunzi  ni wowe rukundo rwanjye rwa mbere

2.      Mukunzi uzaba uwanjye kandi uzampora iruhande

3.      Mukunzi ni wowe mwamikazi w’umutima wanjye

4.      Mukunzi ndagukunda by’indani ni impamo.

5.      Mukunzi ni wowe nzozi ndota kandi ni wowe byishimo byanjye

6.      Mukunzi ubundi ni wowe mpamvu ituma mbyuka nseka buri mu gitondo

7.      Mukunzi wanyigishije igisobanuro cy’ubuzima

8.      Mukunzi uri mwiza kandi uri uw’igikundiro

9.      Mukunzi iyo undi iruhande, nanjye ndiyoberwa kuko nkora ibisa n’ibitangaza.

10.  Mukunzi ndashaka ngo tuzibanire iteka














TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND