RFL
Kigali

"Dukwiriye gukorera Imana tukiri abasore tukarinda dusaza tukiyikorera" - Ghislain Bahati wasohoye indirimbo nshya 'Uri indirimbo yanjye'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/05/2022 11:01
0


Umuhanzi Ghislain Bahati ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ukomoka mu Rwanda ariko akaba atuye muri Kenya, yashyize hanze indirimbo nshya yise "Uri indirimbo yanjye" yasohokanye n'amashusho yayo.



Ghislain ni umwe mu baririmbyi batangiriye umuziki wabo mu karere ka Rubavu, kimwe n'abandi baririmbyi bakomeye bahakomoka. Ni umwe mu baririmbyi bakoreye Imana mu itorero rye ry'Abadivantisiti b'umunsi wa karindwi (Eglise Adventiste du 7èmes Jours). Yaririmbye mu matsinda (Goupe) atandukanye ndetse anatoza amakorari atandukanye, akaba yarabikoraga abarizwa mu mujyi wa Gisenyi ari na ho asengera.

Ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye nshya "Uri indirimbo yanjye", Bahati Ghislain yabwiye InyaRwanda.com ko yibutse ibihe byiza yagiriye mu murimo w'Imana kandi ko nta kindi umuntu yaha Imana atari ugukoresha neza iminsi y'ubusore bwe. Yasabye abantu bose gukorera Imana bakiri abasore bakazarinda basaza bacyamamaza inkuru nziza. Ati "Dukwiriye gukorera Imana tukiri abasore tukarinda dusaza tukiyikorera".

Agaruka ku mpano ye yavuze ko afite imigambi myinshi muri uyu mwaka kandi ko bigenze nk'uko abyifuza uyu mwaka yasoza alubumu nshya ye kandi ko azadutangariza byinshi kuri yo mu bihe biri mbere. Yagize ati "Iyi ndirimbo nshyize hanze uyu munsi umusogongero w'izindi ndi gutegura zizasohoka kuri album nshya kandi mu gihe cya vuba nzayibabwiraho byinshi"

Indirimbo ze azikorana n'aba producers batandukanye barimo abo mu Rwanda ndetse no muri Kenya aho amaze igihe atuye n'umuryango we. Indirimbo nshya yashyize hanze "Uri indirimbo yanjye" y'iminota 7 n'amasegonda 49, yakozwe mu buryo bw'amajwi na E-Pro Records, amashusho afatwa ndetse atunganywa na Ganza Steve. Iri kuri shene ye ya Youtube yitwa Ghislain Bahati Official.


Bahati Ghislain arasaba abatuye Isi gukorera Imana mu busore bwabo


Bahati Ghislain yashyize hanze indirimbo nshya "Uri indirimbo yanjye"

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA "URI INDIRIMBO YANJYE" YA GHISLAIN BAHATI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND