RFL
Kigali

Nyuma y’umwaka umwe abuze umugabo we Umwamikazi Elizabeth II yiziije isabukuru y’imyaka 96

Yanditswe na: Yvonne Mukundwa
Taliki:22/04/2022 16:58
0


Ku mugoroba wo ku munsi w’ejo tariki ya 21 Mata 2022 ni bwo Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II yakorewe ibirori by’isaburuku ye y’imyaka 96 amaze avutse. Ni we wa mbere mu mateka y’u Bwongereza ubashije kumara imyaka mirongo irindwi (70) ari ku ngoma.



Umwaka washije muri Mata 2021 ni bwo Igikomangoma Philip wari umugabo w’Umwamikazi Elizabeth II yitabye Imana afite imyaka 99, akaba yari amaze imyaka 66 abana na Elisabeth II. Bivuze ko yiziije isabukuru ye mu kwezi umugabo we yapfiriyemo dore ko bari bari no mu cyunamo.

Nta mafoto byari biteganyijwe ko aza gufatwa kuko isabukuru yahuriranye n’uko umuryango w’i Bwami uri mu cyunamo cy’ibyumweru bibiri. Ibi birori byabereye ahitwa Sandringham, ibi birori bikaba byitabiriwe n’abantu bake, bagizwe n’abo mu muryango we, abavandimwe n’inshuti kubera impamvu zitandukanye harimo no kuba umwamikazi yari arwaye Covid-19 mu minsi yashize.

Isabukuru y’uyu mwaka, Umwamikazi yujuje imyaka 96, ni iya mbere agize ari mu bwigunye nyuma y’uko umugabo we Philip apfuye mu mwaka washize. Ibyo byatumye umwe mu mihango yajyaga ikorwa utarakozwe kubera ibihe by’icyunamo Umwamikazi arimo. Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ingabo, ibyo kurasa byajyaga bibera muri ‘Hyde Park’ no ku munara w’i London nabyo byakuweho.

Igikomangoma Prince William na Kate Middleton banditse kuri Twitter yabo bati "Twifurije Nyiricyubahiro Umwamikazi isabukuru nziza y'imyaka 96 uyu munsi! Igitekerezo kuri benshi mu Bwongereza, Commonwealth ndetse n'isi yose, birihariye cyane kwizihiza jubil muri uyu mwaka".

Abandi bantu batandukanye nabo barimo n’aba Minisitiri bagiye baha ubutunwa umwamikazi.  Umwamikazi Elizabeth ari mu bantu kU isi bazwiho kwambara neza.

Ifoto yafashwe ejo umwamikazi ari hagati y'amafarasi abiri ubwo yizihizaga imyaka 96 avutse

 Band ya Cold stream Guard yaririmbiye Umwamikazi 

Umwamikazi hamwe n'umugabo we witabye Imana umwaka washize

Src: AFP, BBC







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND