Kuri uyu wa Kane tariki 21 Mata 2022, Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi, ICK, yatanze impamyabumenyi ku nshuro ya 10 ku banyesuri 533 basoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu masami atandukanye.
Ni umuhango witabiriwe n’abashyitsi bakuru batandukanye barimo Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Visi Mayor w’Akarere ka Muhanga ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza ndetse n’abandi bashyitsi batandukanye, ukaba kandi wanitabiriwe n’ababyeyi b’abanyeshuri basoje amasomo yabo. Umuyobozi w'Ikirenga (Chancellor) wa ICK yasabye abahawe impamyabumenyi kwerekana ubuhanga bwabo n'indangagaciro ndetse bakagira ikinyabupfura aho bazaba bari hose kuko ari byo bizabafasha.
Abanyamakuru bakomeye basanzwe bazwi mu gihugu nka Cleophas Barore wa RBA, Uwera Jean
Maurice wa RBA, Didace Niyifasha wa Radio Inkoramutima, Issa Kwigira, Titien Mbangukira wa Radio Izuba, Rugambwa Gerald, Steven Karasira wa Radio Umucyo, Tasha Laiika wa BB Fm-Umwezi, Padiri Fidele Mutabazi wa kinyamateka nabo
bari mu basoje amasomo yabo y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu itangazamakuru n'andi mashami.
Abahawe impamyabumenyi b'indashyikirwa bahize abandi mu manota bahawe ibihembo na Banki ya Kigali ndetse na Equity Bank. Babiri ba mbere bahize abandi bahembwe miliyoni imwe y'amanyarwanda bakaba bazihawe na BK naho abandi bahabwa Laptop zifite agaciro ka Miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri bazihabwa na Equity Bank. Abanyeshuri bose hamwe basoje amasomo yabo kuri iyi nshuro ni 533.
Abanyeshuri 533 nibo basoje Kaminuza muri ICK kuri iyi nshuro
Abanyeshuri babaye aba mbere bahembwe na Bank of Kigali
Cleophas Barore ndetse n'abandi banyeshuri basoje amasomo mu ishami ry'itangazamakuru
Musenyeri Smaragde Mbonyintege ndetse na Padiri Baritazari
Abanyamakuru bakomeye bari mu bahawe impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri ICK
Tasha Laiika mu byishimo byo gusoza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu itangazamakuru
TANGA IGITECYEREZO