RFL
Kigali

“Nayishoyemo kuko nzi ubukaka bwayo” Umukire Elon Musk nyuma yo gushora imali muri Twitter arashaka kuyigura burundu angana na Miliyari $43

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:14/04/2022 18:51
0


Isi ituwe n'abasaga Miliyari 7.8, gusa abagera kuri 200 nibo bantu batunze amafaranga agera kuri Miliyari y'amadorali ya America. Elon Musk wavukiye muri Africa y'Epfo akahakurira akahava agiye kwiga Kaminuza ni we mukire wa mbere ku Isi n'akayabo kagera kuri Miliyari $266.6. Kuri ubu yahigiye kugura Twitter ikaba iye burundu.



Kuwa 15 Werurwe 2022 ni bwo inkuru yasakaye ku Isi hose ivuga ko Elon Musk ari we mushoramali uruta abandi mu kigo cya Twitter nyuma y'uko yari amaze kugura imigabane igera 9.2%.

Nyuma y'iyi nkuru Elon Musk yasabwe kujya muri nyobozi y’iki kigo, gusa iyi nkuru yayiteye utwatsi. Kuva uyu mukire yahakana ibyo kujya mu buyobozi bw’iki kigo hagiye hasakara inkuru zivuga ko impamvu atihutiye kujya muri iyi nyobozi ari uko ashaka kubona uko yigarurira iki kigo atari mu bayobozi bacyo.

Kuyu 14 Mata 2022 ni bwo Elon Musk yatanze ibaruwa kuri Chairman w’ikigo cya Twitter amusaba ko yagura iki kigo burundu ku kayabo ka miliyari $43 agahita ayishyura ako kanya. Uyu mukire asanzwe atunze ibigo birenga bitanu bikomeye cyane, gusa ibyamamaye cyane abereye umuyobozi ni Tesla na Space X hakiyongera na Boring company.

Kuri iyi nshuro Elon Musk yavuze ko ashaka kugura iki kigo nibura akajya atanga agera kuri $54.2 kuri buri mugabane bityo akaba yatanga agera kuri miliyari $43 akegukana iki kigo. Aya mafaranga Elon Musk ashaka gutanga araruta ayo Twitter yakagombye kugura ku kigero cya 38%.

       Umukire wa mbere Ku Isi bwana Elon Musk 

Mu magambo Elon Musk yashyize kurukuta rwe rwa Twitter yagize ati: ”Natanze ubusabe”. Ubusabe yavugaga ni ibarurwa yashyikirije umuboyozi wa komite nyobozi y'iki kigo ikubiyemo ibyifuzo bye byo kugura iki kigo burundu.

Amwe mu magambo uyu mukire yatangaje hari aho yagize ati: ”Ubusabe bwanjye ni bwiza kandi n’ubwa nyuma, nibutemerwa nzakomeza mbe umunyamuryango wa Twitter” uyu mukire yunzemo ati: ”Twitter ifite ubukaka kandi ndashaka kubwerekana”.

Elon Musk wiyemeje kubyaza ikoranabuhanga amafaranga yavuze ko ubushobozi bwa Twitter ari bwo buri kumukurura ndetse akiyemeza no gushora Imali itagira uko ingana. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND