Isi ituwe n'abasaga Miliyari 7.8, gusa abagera kuri 200 nibo bantu batunze amafaranga agera kuri Miliyari y'amadorali ya America. Elon Musk wavukiye muri Africa y'Epfo akahakurira akahava agiye kwiga Kaminuza ni we mukire wa mbere ku Isi n'akayabo kagera kuri Miliyari $266.6. Kuri ubu yahigiye kugura Twitter ikaba iye burundu.
Kuwa 15 Werurwe 2022 ni bwo inkuru yasakaye ku Isi hose
ivuga ko Elon Musk ari we mushoramali uruta abandi mu kigo cya Twitter
nyuma y'uko yari amaze kugura imigabane igera 9.2%.
Nyuma y'iyi nkuru Elon Musk yasabwe kujya muri
nyobozi y’iki kigo, gusa iyi nkuru yayiteye utwatsi. Kuva uyu mukire yahakana
ibyo kujya mu buyobozi bw’iki kigo hagiye hasakara inkuru zivuga ko impamvu atihutiye
kujya muri iyi nyobozi ari uko ashaka kubona uko yigarurira iki kigo atari
mu bayobozi bacyo.
Kuyu 14 Mata 2022 ni bwo Elon Musk yatanze
ibaruwa kuri Chairman w’ikigo cya Twitter amusaba ko yagura iki kigo burundu ku kayabo
ka miliyari $43 agahita ayishyura ako kanya. Uyu mukire asanzwe atunze ibigo
birenga bitanu bikomeye cyane, gusa ibyamamaye cyane abereye umuyobozi ni Tesla
na Space X hakiyongera na Boring company.
Kuri iyi nshuro Elon Musk yavuze ko ashaka kugura
iki kigo nibura akajya atanga agera kuri $54.2 kuri buri mugabane bityo akaba
yatanga agera kuri miliyari $43 akegukana iki kigo. Aya mafaranga Elon Musk
ashaka gutanga araruta ayo Twitter yakagombye kugura ku kigero cya 38%.
Umukire wa mbere Ku Isi bwana Elon Musk
Mu magambo Elon
Musk yashyize kurukuta rwe rwa Twitter yagize ati: ”Natanze ubusabe”. Ubusabe
yavugaga ni ibarurwa yashyikirije umuboyozi wa komite nyobozi y'iki kigo
ikubiyemo ibyifuzo bye byo kugura iki kigo burundu.
Amwe mu magambo uyu mukire yatangaje hari aho
yagize ati: ”Ubusabe bwanjye ni bwiza kandi n’ubwa nyuma, nibutemerwa nzakomeza
mbe umunyamuryango wa Twitter” uyu mukire yunzemo ati: ”Twitter ifite ubukaka kandi ndashaka
kubwerekana”.
Elon Musk wiyemeje kubyaza ikoranabuhanga
amafaranga yavuze ko ubushobozi bwa Twitter ari bwo buri kumukurura ndetse
akiyemeza no gushora Imali itagira uko ingana.
TANGA IGITECYEREZO