RFL
Kigali

Ahazaza ha Twitter nyuma y’impinduka? Elon Musk umukire wa mbere ku Isi washoye akayabo muri iki kigo yateye utwatsi kujya mu buyobozi bwacyo

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:11/04/2022 12:52
0


Urubuga rwa Twitter rumaze kwigarurira benshi cyane cyane abayobozi dore ko benshi ku Isi barufata nk'uruvugiro rw’bibikomerezwa. Nyuma y'uko Elon Musk ashoye imali muri iki kigo byatangajwe ko atazigera ajya mu kanama k'ubuyobozi bukuru bwacyo nk'uko benshi bari babyiteze cyane ko ari we ufitemo imigabane myinshi kurusha abandi.



Kuwa 14 Werurwe 2022 ni bwo ikigo cya Twitter cyatangeje ko umukire wa mbere ku Isi Bwana Elon Musk yaguzemo imigabane igera kuri 9.2% ndetse iyi migabane yahise imugira umunyamigabane myinshi muri iki kigo cyane ko akubye inshuro zigera kuri 4.6 uwashinze iki kigo bwana Jack Dorsey.

Nyuma y'uko iyi nkuru itangajwe, Isi yose ndetse n'abakunda gukoresha uru rubuga bahise batangira kugira amatsiko y'ikigiye guhinduka muri iki kigo banizaba niba udushya uyu mugabo asanzwe amenyerweho agiye kutuzana kuri uru rubuga.


Elon Musk umunyamigabane myinshi muri Twitter akaba n'umukire wa mbere ku Isi 

Kuri uyu munsi Elon Musk ni umwe bantu batuye ku mubumbe bibazwaho byinshi cyane ko uretse kuba umukire kurusha abandi ku Isi benshi bibaza uko ahuza ibikorwa bye dore ko ari byinshi cyane. Ubusanzwe uyu mugabo afite ibigo bikomeye abareye umuyobozi mukuru ari byo Space X ikora ubucuruzi bwo kujya mu isanzure, "Tesla" ikigo gikora ikoranabuhanga rishingiye ku modoka z'agatangaza, Boring Company, n'ibindi byinshi yashinze.

Umuyobozi Mukuru w’ikigo cya Twitter Bwana Parag Agrawal yatangaje ko inkuru yari yitezwe na benshi y'uko Elon Musk agiye kujya muri Nyobozi y'iki kigo atari yo ndetse ko ari we wabyanze, gusa yavuze ko Komite Nyobozi y'iki kigo yiteguye kwakira ibitekerezo bya Elon igihe icyo ari cyo cyose.


CEO wa Twitter, Parag Agrawal mu magambo yanyujije mu ibaruwa yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati: ”Elon yahisemo kutajya muri Nyobozi yacu, nahaye ubutumwa kompanyi reka mbubasangize namwe mwese”. Iyi baruwa yaherekejwe n'aya magambo ari haruguru yabwiraga komite ko Elon Musk yanze kujya muri Nyobozi inababwira ko mu ntego z'ikigo ntacyahindutse. Yanagarutse ku kuba ibyemezo byose biri mu biganza bya komite. 

Nubwo uyu muyobozi yatangaje ibi, yongeye yibutsa abakozi ba Twitter intego anabaha amagambo y'ihumure ababwira ko batagomba gucika intege. Yagize ati: ”Hagiye kubaho impinduka nyinshi, gusa intego n’igikwiye biracyari bya bindi”.

Abahanga mu bucuruzi bw’ikoranabuhanga bose bari guhuriza ku ngingo imwe ivuga ko ikigo cya Twitter kigiye kujya mu bucuruzi bwimbitse kuva umuherwe Elon Musk yarabaye umunyamigabane wa Twitter bityo hakaba hitezwe impinduka nyinshi cyane muri iki kigo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND