RFL
Kigali

Yesu Kristo mu bantu 10 ba mbere b’ibihangange bazwi cyane babayeho mu mateka y'Isi

Yanditswe na: Yvonne Mukundwa
Taliki:6/04/2022 13:35
1


Akenshi usanga Isi dutuyeho iriho abantu benshi b'ibihangange, gusa hari abamenyekanye cyane kurusha abandi. Kugeza n’ubu hari abantu bazwi cyane ku isi, gusa tugiye mu mateka uko ibihe bigenda bisimburana, hari abantu babayeho kera, ariko n'ubu bakaba bazwi n’abantu benshi ku Isi.



10. Gautama Buddha


Gautama Buddha, azwi ku mazina nka Diddhartha Gautama na Shakyamuni Buddha, akaba azwi cyane ku izina rya Buddha. Yavukiye mu gihugu cya Nepa mu muryango w’ibwami nyuma aza kuhava ajya hanze y’ibwami kumva uko ubuzima bwaho bumeze. 

Nyuma y'imyaka irenga 6 atembera, yaje kubona igisubizo cy'ubuzima mu gihe yari yicaye munsi y'igiti cya Bohdi ari muri “meditation” aho yabonye ko kugira ngo ubeho neza mu isi ari uko uba ugomba gukora icyo umutimanama wawe wemera ko ari ukuri. Yapfiriye mu Buhinde afite imyaka 80 y'amavuko. Abantu bagendeye ku nyigisho za Buddha, bashinga idini ya Buddhism.

9. Princess Diana


Igikomangomakazi Diana, yavutse mu mwaka w'1961, apfa mu mwaka w'1997, akaba yaritwaga Diana Frances Spencer. Ni umugore w’igikomangoma Charles, akaba nyina w’Igikomangoma William n’Igikomangoma Harry Charles, akaba ari we mwana mukuru w’umwamikazi Elizabeth II.

8: Shahrukh Khan


Shah Rukh Khan uzwi nka SRK, ni umukinnyi wa filime wo mu Buhinde, akaba yaramenyekanye nk’Umwami wa Bollywood, “Umwami Khan”. Yagaragaye muri filime zirenya 80 za Bollywood, ahabwa ibihembo birenga 14 muri Cinema.

7: Elvis Presley


Elvis Presley yari umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime ukomoka muri Amerika. Yamenyekanye nka “The King”. Yari azwi cyane ku bihangano nka “Heartbreak Hotel”, “Hound Dog”, “Jailhouse Rock”, “Love me Tender”. Yagaragaye muri filime “Love me Tender”. Yavutse mu 1935, apfa mu 1977, bitewe n’indwara y’umutima yaturutse ku gukoresha ibiyobyabwenge birengeje urugero.

6: Ibraham Lincoln


Abraham Lincoln yabaye Perezida wa 16 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva muri Werurwe 1861 kugeza yishwe muri Mata mu mwaka wa 1865. Lincoln yayoboye Amerika mu gihe cy’intambara ikomeye cyane, hari ibibazo bikomeye mu miyoborere.

5: Albert Einstein


Albert Einstein ni umuhanga wavukiye mu Budage, akaba yari umunyabugenge ukomeye cyane ku Isi. Einstein yavumbuye inyandiko nka “Theory of relativity”, imwe mu nkingi zikomeye mu bugenge no mu bumenyi. Azwi cyane kandi no mu ntekerezo z'ubumenyi (Philosophy). Yavutse kuwa 14/03/1879 yitaba Imana tariki 18/04/1955 ku myaka 76 y'amavuko. Niwe wenyine ku isi wingingiwe kuba Perezida akabyanga. Mu 1952 ni bwo yandikiwe ibaruwa n'uwari Minisitiri w'Intebe wa Israel amusaba kuza muri iki gihugu akababera Perezida, undi abitera utwatsi.

4: Adolf Hitler


Hitler ni umunyapolitiki w’Umudage akaba yarayoboye u Budage mu mwaka wa 1933 kugeza mu 1945 apfuye yiyahuye, Yagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abayahudi kandi atangiza Intambara ya Kabiri y'Isi yose.

3: Muhammad


Muhammad yabayeho hagati ya 570 AD na 632 AD. Ni intumwa y’Imana ikomoka mu Abarabu, akaba azwi cyane nk’Intumwa ya nyuma Imana yohereje ku Isi muri Islam byatumye aba umuntu ufite amateka akomeye ku isi.

2: Michael Jackson


Michael Jackson yari umuririmbyi n'umwanditsi. Yavutse ku itariki ya 29 Kanama 1958 muri Indiana, apfa ku wa 25 Gicurasi 2009. Yatanze (nibura) akayabo (arenga Miliyoni 500 z’amadolari) akabakaba 463,405,000,000.00 Rwf (500,000,000 USD) mu bikorwa byo gufasha abafite ibibazo hirya no hino ku isi. Michael azwi nk’umwami wa Pop. Niwe kugeza ubu ufite Album y’indirimbo yagurishijwe cyane ku isi. Albums ze zirimo Bad, Dangerous na History ni zimwe mu zikomeza kuba amateka ku isi.

1: Yesu Kristo (Yezu Kristu)


Yezu Kristu yavukiye i Betelehemu muri Palesitina mu Majyepfo ya Yerusalemu. Itariki yavukiyemo ntawo ivugwa muri Bibiliya cyangwa mu mateka ayo ariyo yose, gusa intiti nyinshi mu bijyanye na Bibiliya zivuga ko Yezu yavutse hagati ya 6 na 4 mbere ya Yezu, ibivuze ko amaze imyaka irenga 2018 avutse. Yabyawe na Mariya wari isugi witeguraga kubana n'umukunzi we Yosefu. 

Nk’uko Bibiliya ibivuga, Yezu yasamwe hatabayeho guhura k'umugabo n'umugore ahubwo yasamwe ku bw’Umwuka Wera (Matayo 1:18). Yari umuntu akaba n’Imana (Yohani 20:28). Tugendeye kuri Bibiliya ya Gikiristu, Yezu mu gihe yari ku isi, yakijije abarwayi, azura abapfuye, apfira kumusaraba ku bwo gucungura abantu, aha atyo isi inzira y’agakiza. Ibitangaza bivugwa yakoze ni byo kugeza n'ubu bikigarukwaho. Ibi byose ni ibigaragara muri Bibiliya.

Src: Scholarly.co & Biographonline.net.people






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • John 2 years ago
    Nkisoma iyi nkuru nagize amatsiko ya content ariko rwose uru rutonde Yesu ntakwiye no kurujyaho rwose cse arabarenze cyane Ibaze nawe ko yapfuye akazuka , yagendesheje amaguru hejuru y’inyanja , yagaburiye abantu Ibihumbi bitanu . Anyway ntiwagereranya Imana n’abantu rwose





Inyarwanda BACKGROUND