Kigali

Akunzwe n'abarimo Obama! Uburanga bwa Olivia Rodrigo w'imyaka 19 waciye agahigo agatwara Grammy Awards 3-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:5/04/2022 9:30
0


Mu mafoto irebere uburanga bw'umuhanzikazi Olivia Rodrigo w'imyaka 19 waciye agahigo ko gutwara Grammy Awards 3, akaba anakunzwe n'abarimo Barack Obama.



Mu isi y'imyidagaduro cyane cyane mu muziki, izina rikomeje kugarukwaho cyane ubu ni Olivia Rodrigo, umuhanzikazi ukiri muto cyane uherutse guca agahigo mu ijoro ryo ku Cyumweru ubwo yatwaraga ibihembo 3 bya Grammy Awards hakibazwa byinshi kuri we. Olivia Rodrigo wabanje gukina filime akabona kwinjira mu muziki, kuri ubu amaze gukora byinshi bikomeye mu gihe gito dore ko ariwe muhanzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uyoboye abandi bacuruje cyane.

Ikinyamakuru Vogue Magazine cyatangaje ko impano yo kuririmba no kugira ijwi ryiza byatumye Olivia Rodrigo akundwa cyane, yigarurira imitima y'ibikomerezwa birimo na Barack Obama wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi byagaragaye ko Obama ari umufana ukomeye wa Olivia, ubwo yasohoraga urutonde rw'indirimbo yakunze cyane muri 2021 hakagaragaramo indirimbo 2 za Olivia Rodrigo. Barack Obama kandi yatangarije mu kiganiro Good Morning America kinyura kuri televiziyo mpuzamahanga ya ABC, avuga ko ari umufana wa Olivia ndetse indirimbo ye akunda cyane ari iyitwa 'Driver's Lisence'.

Si Barack Obama gusa ukunda ibihangano bya Olivia Rodrigo gusa, kuko na Perezida Joe Biden ari umufana w'ibihangano bye ndetse yigeze no kumwitabaza ubwo yiyamamazaga. Vogue Magazine yakomeje ivuga ko irindi banga Olivia Rodrigo afite ryamufashije gukundwa na benshi ari ubwiza bwe. Uyu mukobwa w'imyaka 19 ari mu bahanzikazi beza muri Amerika, byanatumye ashyirwa ku rutonde rw'abahanzikazi 20 beza bagezweho muri Amerika. Uburanga bwe bukaba bukunze kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bavuga ko Imana yamuhaye byose birimo impano n'ubwiza.

Mu mafoto akurikira, irebere uburanga bwa Olivia Rodrigo waciye agahigo ko gutwara Grammy Awards 3 akaba akunzwe n'abarimo Obama na Joe Biden:
































TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND