Kigali

Kayitare Wayitare yasabiwe gushyigikirwa binyuze mu muryango ahagarariye witwa 'Amahoro Human Respect'

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:4/04/2022 15:33
0


Umuryango 'Amahoro Human Respect' uhagarariwe n'umuhanzi Kayitare Wayitare Dembe wahurije hamwe abakora umwuga w'uburaya bazwi ku izina ry'Indangamirwa ubagaragariza amategeko abarengera. Ni igikorwa cyashimwe n'Ubuyobozi bw'Akagari ka Biryogo mu Murenge wa Nyamirambo muri Nyarugenge busaba ko uyu muryango ushyigikirwa.



Uyu muryango Amahoro Human Respect ushyize imbere guharanira uburenganzira bwa muntu, no gushakisha uko abantu bakwiye kubaho mu mahoro. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Mata 2022 uyu muryango umuhanzi Kayitare Wayitare Dembe abereye umuyobozi wagiranye ibiganiro n’abicuruza ku muhanda [Indangamirwa] byari bigamije kubagaragariza amategeko abarengera.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Biryogo yavuze ko Kayitare akwiriye gushyigikirwa binyuze mu muryango ahagarariye

Ibi biganiro byabareye mu Kagari ka Biryogo, byitabiriwe n’indangamirwa zigera ku 100. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Biryogo ko mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, Munyaneza Antoine, uri mu bitabiriye ibi biganiro, yagaragaje ko Kayitare Wayitare Dembe akwiye gushyigikirwa binyuze muri uyu muryango abereye umuyobozi.

Yagize ati: ”Kayitare akwiye gushyigikirwa binyuze muri uyu muryango nk'uko mwabibonye itegeko nshinga ry’u Rwanda rirengera buri munyarwanda wese kandi rifata abantu bose kimwe mu cyiciro buri muntu wese yaba arimo yaba ababana n’ubumuga uwo ariwe wese arengerwa n’amategeko kimwe n'undi. Ni byo rero abo mu muryango “Amahoro Human Respect “ bafite ishingiro ryo gutegura bino biganiro kandi turanabashimira cyane”.

Gitifu Munyaneza yakomeje agira ati ”Urabona guhuriza aba bantu hamwe bakora umwuga w’uburaya numvize bitwa indangamirwa ukabahuriza hamwe ukabasha kubabona nibura ukabahera ubutumwa hamwe ni umusanzu munini batanze turabashimira kandi koko bafite inshingiro ryo kubikora kuko amategeko arabigena”.

Yashimangiye ko Kayitare akwiye gushyigikirwa binyuze muri uyu muryango kuko utanga umusanzu ukomeye mu kubaka igihugu. Atazuyaje yavuze ko gutekereza ku ndangamirwa ari iby'agaciro kuko nabo ari abantu bakwiye kwitabwaho kimwe n’abandi banyarwanda bose. Yagaragaje ko rimwe na rimwe usanga batazi amategeko abarengera ari nabyo bituma ahanini bahohoterwa, anezezwa no kuba Kayitare yabatekerejeho akabereka amategeko abarengera.

Kayitare yasabye indangamirwa kumenya ko hari amategeko azirengera, gukunda igihugu no kugira ikinyabupfura

Kayitare yasobanuye impamvu batekereje gutegura ibi biganiro. Yagize ati: ”Ni mu rwego rwo kunganira Leta ubundi turi abafatanyabikorwa na Leta, ni ugufatatikanya kugira ngo twigishe abaturage, twigishe abanyarwanda bamenye amategeko abarengera bashobore kugira ubuzima bwiza “.

Yakomeje agaragaza uko indangamirwa zikorerwa ihohoterwa ari nayo mpamvu batekereje kuzibutsa amategeko azirengera. Yagize ati: ”Hari aho usanga no kuzungura badashobora kubigiraho uburenganzira kubera ko ari indangamirwa kandi yaravutse mu muryango nk’abandi ugasanga nta gaciro afite nk’abandi mu muryango akomokamo”.

Yasabye indangamirwa kwibuka ko ibyo bagomba gukora byose bagomba kubikorana ikinyabupfura kandi bagashyira imbere igihugu cyabo. Usibye ibi biganiro bahawe hari n’ubundi buryo uyu muryango ufasha indangamirwa aho babigisha kudoda ku buntu nta kiguzi ku buryo bibafasha kwiteza imbere. Amahoro Human Respect wanatangije amatsinda abafasha kumenya kwizigama mu rwego rwo kwiteza imbere. Buri munyamuryango atanga igiceri cy'ijana (100 Frw), ubu mu kigega bamaze kugezamo Miliyoni imwe y'amanyarwanda (1,000,000 Frw).


Indangamirwa zitabiriye zigera ku 1000

Umwe mu ndangamirwa waganiriye na InyaRwanda.com nyuma y’ibi biganiro yavuze ko yahungukiye byinshi ndetse anashima cyane uyu muryango wabatekerejeho. Yagaragaje ko bigiye kujya bibafasha kumenya gukurikirana ibibazo bakunze guhura nabyo mu buzima bwa buri munsi ahanini bishingiye ku ihohoterwa kuko bamenye neza ko hari amategeko abarengera.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND