Kwizera Jean de Dieu umunyamakuru wa InyaRwanda.com ukorera mu Ntara y’Uburengerazuba, yambitse impeta umukunzi we Twitegure Uwiduhaye Micheline bamaranye igihe kitari gito, mu muhango wari ubereye ijisho.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Mata 2022, mu masaha
y’umugoroba nibwo umunyamakuru wa InyaRwanda.com Kwizera Jean de Dieu yambitse impeta umukunzi we Twitegure Uwiduhaye amusaba kuzamubera umugore. Ni umuhango wabereye mu Karere ka Rubavu aho uyu musore atuye ari naho akorera.
Kwizera yatangaje ko urukundo akunda uyu mwari atari urwa none, ndetse anashimangira ko urukundo rwabo rugomba kuramba kugeza ku iherezo. Ati:”Mu by’ukuri, uyu mwari ndamukunda cyane kandi nawe ni uko. Turakundana kandi ntabwo bizigera bihagarara kuko twifuza kuba urugero rwiza ku bandi”.
Konti ya Instagram ya Kwizera Jean de Dieu na Twitegure Uwiduhaye Micheline yitwa MNK
Kwizera Jean de Dieu kandi yasobanuye ko byamugoye
kwiyumvisha ko akwiriye kubikora bitewe n’uko yaterwaga ubwoba n'iki gikorwa
yahoraga abona ku bandi. Yakomeje avuga ko byose byoroshye ahubwo ikigorana ari
umwanzuro.
Byari ibyishimo kuri uyu munsi
Ati: “Ni ukuri ntabwo
wakumva ukuntu byangoye. Ni intambara ikomeye ku bitegura no kwiyumvisha ko ngiye
kubikora kandi narabibonaga. Byakunze kandi ndashimira Imana ko umukobwa nkunda akaba
n’inshuti yanjye magara ari we nzabana nawe ubuzima bwanjye bwose”.
Mu kiganiro n’umukunzi we Micheline yagize ati “Ndumva ntazi amagambo nakoresha nsobanura
ibyishimo mfite kuri uyu munsi, ndanezerewe pee!! Kumubwira YEGO ntabwo ari
ibintu nari butekerezeho cyane kuko mukunda cyane, icyo namubwira kandi azi
neza ni uko mukunda kandi cyane, none n’iteka ryose”.
Urukundo rwa M&K rwatangiye ari inshuti zisanzwe ariko ubu byarenze uko babitekerezaga. Aba bombi bavuga ko bafite inkuru ikomeye y’urukundo rwabo. Nyuma y’uyu muhango, bemeje ko bazatangaza indi mihango y'ubukwe bwabo igihe cyabyo kigeze.
Uwiduhaye Micheline yavuze ngo 'Yego' asezeranya Kwizera kumukunda akaramata
TANGA IGITECYEREZO