Kigali

Mozambique: Abaturage baremeza ko hari umukobwa wapfuye mu mwaka washize wazutse

Yanditswe na: Yvonne Mukundwa
Taliki:2/04/2022 0:36
0


Umukobwa ukiri muto wo mu Majyaruguru ya Mozambique, mu mwaka ushize byatangajwe ko yapfuye ndetse arashyingurwa, ariko mu minsi ishize yongeye kugaragara mu rugo iwabo ari muzima ibintu byateje impaka muri ako gace avukamo.



Amazina ye ni Eurélia Manuel Benjamin, abaturage bavuga ko yazutse kuko yari yarapfuye, gusa we bamubajije aho yabaga yavuze ko yari yaragiye gufasha se wabo mu bikorwa by’ubuhinzi mu mirima ye. Mu Ugushyingo nibwo uwo uyu mukobwa yapfuye arashyingurwa mu gace k’iwabo ahitwa Lindi.

Abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Montepuez, kamwe mu tugize Intara ya Cabo Delgado bavuze ko ubwo uyu mukobwa yapfaga, habayeho imihango yo kumushyingura ndetse ko nyuma y’iminsi itatu ashyinguwe bagenzuye imva ye basanga nta kibazo ifite.

Itsinda ry’abahanga b’abaganga ryoherejwe muri ako gace kugira ngo rikore igenzura rirebe umuntu ushyinguye muri iyo mva nk’uko BBC ibitangaza.

Eurelia manuel







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND