RFL
Kigali

Ku bufatanye na REB, KOICA yahuguye abatoza b'abarimu mu ikoranabuhanga

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:1/04/2022 14:49
0


Ikigo mpuzamahanga gishinzwe ubutwererane bwa Koreya (KOICA) ku bufatanye n’ikigo cy’uburezi cy’u Rwanda (REB), cyatanze amahugurwa yiswe ''Master Trainers Orientation Training Workshop'' ku barimu bahugura abandi mu by'ikoranabuhanga (Master Trainers of Capacity Development for ICT in Education 'CADIE').



Intego nyamukuru y'aya mahugurwa yabereye muri Grand Legacy Hotel, yari ukongerera ubushobozi n'ubumenyi abarimu bo mu mashuri yisumbuye mu birebana na 'ICT', ahahuguwe abatoza 129 nabo basanzwe bahugura abandi bagera ku 24.000 mu gihugu hose.

Muri ayo mahugurwa yatangiye kuya 29 agasoza ku ya 31 Werurwe 2022, habayeho gusangira ubumenyi, aho abatoza babiri b'impuguke baboneye impamyabumenyi z'ikirenga muri Koreya kubwa 'bourse' ya KOICA, nabo basangije ubumenyi abahugurwaga.

Abo ni Uwishema Vedaste wasoreje amasomo y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Masters Degree) muri kaminuza ya ICT Techno muri Koreya na Bahizi Venuste, Umuyobozi w’ishami ry’amashanyarazi n’ikoranabuhanga muri IPRC-Gishari, we wasoreje 'Master's Degree' ye muri Koreya mu bijyanye na 'Techno-Entrepreneurship Competence' muri kaminuza ya Handong Global.

Amahugurwa yibanze ku masomo atandukanye, harimo; Gusobanukirwa ICT mu bijyanye na politiki y’uburezi mu Rwanda, Gutegura amasomo ukoresheje igishushanyo mbonera cyo kwiga mu kinyejana cya 21, Gushyiraho uburyo bwo kwigira kuri interineti, Gusobanukirwa ibikoresho bya ICT n'ibindi.

Kuva mu mwaka wa 2019, KOICA yakoranye na REB mu gushyira mu bikorwa byo guhugura abarimu bo mu mashuri yisumbuye, kubaka ubushobozi bw’abayobozi b’amashuri n’abagenzuzi b’uburezi ndetse no kubaka ibyumba by'amashuri 61 n'ibindi.

KOICA kandi yatangije 'Rwanda Coding Academy (RCA)', umushinga wo guteza imbere ubumenyi mu ikoranabuhanga aho izubaka ikigo gishya cya 'RCA' mu karere ka Nyabihu kizajya gitanga amahugurwa atandukanye ku barimu n'abanyeshuri.

Kuva mu mwaka wa 1991, KOICA yashyize mu bikorwa gahunda zayo zo gutanga inkunga mu Rwanda, aho yatanze Miliyoni 150 z'amadorari ya America, binyuze mu mishinga itandukanye. 

Ibiro bya KOICA mu Rwanda byafunguwe ku mugaragaro mu 2011 ndetse kuri ubu iki kigo gifite imishinga irenga 10 ikomeje mu Rwanda, iri mu burezi, ubuhinzi n’ikoranabuhanga. Mu gihe cya COVID-19 , KOICA yashyigikiye Leta y' u Rwanda mu rwego rwo guhangana n’iki cyorezo itanga imodoka ivurirwamo abantu, ibikoresho byo kwipimisha no gukingira (PPE) n'ibindi bifite agaciro ka miliyoni imwe y'amadorari ya America.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND